Tariki 07 Nyakanga 2025 ni wari umunsi umuramyi Furaha Berthe yizihijeho isabukuru w’amavuko. Uyu munsi akaba yarageneye abakunzi be ubutumwa binyuze mu ndirimbo nshya "Mon Jesus" yahuriyemo na Eliana Kenzo umukobwa we w’imyaka 8.
Mon Jesus ni indirimbo igaruka ku rukundo ’’Furaha Berthe na Eliana bakunda Yesu Kristo biturutse ku cyizere Kristo yabagiriye akabahamagara. Ni indirimbo igaragaza impano itangaje y’uyu mwana ugaragaza ubuhanga.
Yifashishije ubutumwa bw’igifaransa, Furaha Berthe yagize ati "En ce jour spécial, à l’occasion de mon anniversaire, j’ai le plaisir de vous partager une nouvelle chanson que j’ai chantée avec ma fille, la petite Eliana, agée de 8 ans.
Ce chant est une dédicace à la gloire de Dieu, pour Le louer et invoquer Sa présence dans notre vie. C’est aussi un moment précieux pour moi, car je forme Eliana dès maintenant à la musique gospel, en espérant qu’elle suive, à son tour, cette belle vocation. "
Ushyize mu Kinyarwanda, yagize ati "Kuri uyu munsi udasanzwe, ku isabukuru yanjye y’amavuko, nishimiye kubagezaho indirimbo nshya naririmbye ndi kumwe n’umukobwa wanjye muto Eliana, ufite imyaka umunani.
Iyi ndirimbo igamije guhesha ’Imana, icyubahiro,tuyishimira uburyo ibana natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni n’umwanya w’agaciro kuri njye kuko kuva ubu ndimo nigisha Eliana umuziki wa Gospel, nizeye ko na we azakurikira uwo muhamagaro mwiza.
ryoherwa n’iyi ndirimbo nshya ’’Mon Jesus’’.
Furaha Berthe: Umwanditsi mwiza, umubyeyi w’umunyamurava
Furaha Berthe ni umuramyi, umwanditsi w’ibitabo akaba umurezi dore ko yashinze ishuri ryitwa "Busy Bees Foundation School", akaba anaribereye umuyobozi mukuru. Furaha Berthe kandi yagiye atsinda amarushanwa menshi mu byo kwandika.
Kuri ubu amaze kwandika ibitabo birimo Furaha Berthe Magazine. Ibi bitabo bikaba biboneka ku rubuga rw’ishuri rye yashinze "Busy Bees Foundation School" (https://bbfspace.org/) Kuri ubu uyu muramyi akomeje imyiteguro yo kuzamurika Alubumu nshya.
Furaha Berthe ni umukozi utiganda ku murimo akaba n’umunyamurava nk’uko byagarutsweho n’abakozi bakorana mu kigo cy’amashuli cyavuzwe haruguru ndetse n’abamufashije gutegura imurikwa rya Magazine ye.