Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rwanda Ramba Sagamba”, igaruka ku rugendo rw’u Rwanda rwaranzwe n’amateka akomeye, ariko rukaba rukomeje kurangwa n’icyizere, imbaraga no kongera kwiyubaka.
Iyi ndirimbo ije mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba ifite ubutumwa bwo kwibutsa Abanyarwanda n’isi yose ko nubwo Igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye, cyashoboye kongera guhagarara kigakomera.
Mu magambo akora ku mutima, Aline Gahongayire agaragaza u Rwanda nk’Igihugu gifite amateka arimo ububabare, ariko kikaba cyarashoboye kuvamo imbaraga nshya. “Rwanda Ramba Sagamba” si indirimbo yo kwibuka gusa, ahubwo ni n’itangazo rikomeye ry’icyizere no kudacika intege.
Uyu muhanzi agaragaza ko u Rwanda rutari Igihugu cyasenyutse ngo kirangirire aho, ahubwo ko ari Igihugu cyongeye kwiyubaka kikagira isura nshya, cyuzuyemo amahoro n’icyerekezo. Ni ubutumwa bushimangira ko no mu bihe by’umwijima, hari urumuri rushobora kubyara ubuzima bushya.
Indirimbo “Rwanda Ramba Sagamba” irimo amarangamutima akomeye, ihuza amateka n’ubu buzima Igihugu kirimo mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka, ikibutsa buri wese ko kwihangana no kwiyubaka atari inkuru yo mu mateka gusa, ahubwo ko ari ubuzima bukomeje kubaho buri munsi.
Aline Gahongayire agaragaza ko u Rwanda ari ubuturo bw’Imana, Igihugu gifite umugisha n’intego, kandi ko ubuzima bushya bwubakiye ku bumwe n’ukuri bushobora gukomeza kururanga.
Iyi ndirimbo ije yongerera agaciro ubutumwa bwo #Kwibuka32, isaba abantu bose gukomeza kuzirikana amateka, ariko banaharanira kubaka ejo hazaza heza hushingiye ku mahoro, ubumwe n’icyizere.
Amagambo yashyize kuri Instagram ye avuga ku ndirimbo, ugenekereje mu Kinyarwanda yaba avuze ngo:
“Rwanda Ramba Sagamba” ni itangazo rikomeye ry’ihangana, indangagaciro n’icyizere kidacogora. Binyuze mu mashusho akora ku mutima no mu mvugo yuzuye amarangamutima, Aline Gahongayire yubashye urugendo rw’u Rwanda, ububabare bwarwo, imbaraga zarwo, n’ivuka ryarwo bundi bushya.
Iyi ndirimbo ni iyo kwibuka no gutangaza ko n’iyo Igihugu cyacikamo ibice, gishobora kongera guhaguruka, kigakomera, kandi kikongera kugaragaza urumuri rwacyo.
Ifite ubutumwa bwimbitse bw’amarangamutima, ihuza amateka n’intego y’uyu munsi, ikibutsa buri wese ko kwihangana atari inkuru y’ahahise gusa, ahubwo ko ari indangagaciro ibaho buri munsi.