Missionaries Ministry ni itsinda ry’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye, ndetse igizwe n’ingeri zose abamama, abapapa, ndetse n’urubyiruko. Ifite abaririmbyi 30, gusa abanyamuryango muri rusange ni 45.
Missionaries Ministry yatangiye ivugabutumwa muri Kamena 2016, itangizwa n’abantu 6 itangiriye mu karere ka Kirehe ari naho ikorera umurimo w’Imana aha ni mu ntara y’Iburasirazuba. Ni korali ifite abaririmbyi neza b’abahanga 30, gusa abanyamuryango muri rusange ni 45.
Mu gihe iyi korali imaze yagiye ikora ibitaramo bitandukanye kandi byiza. Ni ibitaramo bikunze kubera mu itorero ryitwa Luther church. Missionaries Ministry ifite indirimbo nziza yakoze mu gihe cya "Live concert "zagiye zikorerwa mu rusengero.
Aba baririmbyi bo guhangwa amaso kubera ubuhanga bwabo, mu minsi mike ishize ni bwo bashyize hanze indirimbo yiswe "Yesu ni Ibyiringiro". Ni indirimbo nziza baherutse gukora ikaba yaraje ikorera mu ngata iyo bise "Yasize icyubahiro cye".
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa Missionaries Ministry, Bwana Christophe Ntagawa yagize ati: "Intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, biciye mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana kandi twabwira abakunzi bacu gukomeza kudushigikira muburyo bwose".
Si ibyo gusa kandi iyi korali igira n’ibindi bikorwa ikora by’ivugabutumwa, "twunganira abatishoboye kubona ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Sante)", aho bishyurira abantu 60 buri mwaka.
Muri uyu mwaka wa 2024, Missionaries Ministry ifite umugambi wo gushyira hanze Album yabo ya mbere. Kuva ishinzwe, imaze gukora indirimbo zirenga 15. Ushobora gukurikirana indirimbo zabo kuri channel yabo ya YouTube yitwa "Missionaries Ministry".
Missionaries Ministry barakataje mu ivugabutumwa mu ndirimbo
RYOHERWA N’INDIRIMBO YABO YITWA "YESU NI IBYIRINGIRO"