× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Israel Mbonyi kwimurira ‘Icyambu Concert’ muri Sitade Amahoro

Category: Leaders  »  1 week ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Israel Mbonyi kwimurira ‘Icyambu Concert' muri Sitade Amahoro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe J.P. Olivier yasabye Israel Mbonyi kwimurira igitaramo cye ‘Icyambu Live Concert’ edition 3 muri Sitade Amahoro, akareka kugikorera muri BK Arena.

Yamusabye kucyimurira muri Sitade Amahoro kuko ari ho hashobora kwakira abafana be, kuruta uko bajya muri BK Arena bakuzura bamwe bakabura aho bicara cyangwa ntibabone uko bacyitabira kuko amatike ashobora kuzababana make.

Yagize ati: “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Sitade Amahoro. BK Arena nta bwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo Abakristu n’abatari bo. Ni ukuri, umutima wange urabyemeza.”

Uyu muhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Israel Mbonyi, yari yaratangaje ko afite igitaramo mu mpera z’uyu mwaka nk’ibisanzwe, ariko ntiyari yakemeje aho azagikorera. Hari ku wa 18 Ukwakira 2024 ubwo yatangaje abaza ati: “Ni nde witeguye Icyambu 3? Noheri yagarutse nanone.”

Ku mugoroba wo ku wa 27 Ukwakira, ni bwo yemeje amakuru y’uko azakorera igitaramo ku nshuro ya gatatu muri Kigali BK Arena agira ati: “Muraho neza bantu bange? Birongeye birabaye. Ku wa 25 Ukuboza 2024, Icyambu kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ndi Ubuhamya Bugenda, ndashima. Ntimuzabure! Mu minsi ya vuba tuzababwira uko gahunda zose zirimo no kugura amatike zizaba zimeze.”

Ni ku nshuro ya gatatu azaba ahakoreye igitaramo yise Icyambu Live Concert, kandi inshuro ebyiri ebyiri zabanje, yagurishije amatike yose yari yashyize ku isoko, abantu barakubita buzura BK Arena.

Ababirebera ku ruhande bemeza ko byanze bikunze BK Arena izamubana nto, harimo n’uyu Muminisitiri Olivier Nduhungirehe.

Si we gusa kuko na nyuma yo gukora Icyambu Concert mu mwaka wa 2023 akuzuza BK Arena, Ev. Fred Kalisa ukunda cyane Israel Mbonyi yanditse muri All Gospel Today ko ubutaha byaba byiza concert ibereye muri Stade Amahoro, avuga ati “izaba yaruzuye”, dore ko yari ikiri kuvugururwa.

Byitezwe ko no kuri iyi nshuro abarenga ibihumbi icumi bazagura amatike, bakajya kuririmbana n’uyu muhanzi ukunzwe cyane Israel Mbonyi wakoreye ibitaramo ahantu hatandukanye harimo Kenya, Uganda n’ahandi, kandi hose abantu bakuzura ahabereye ibitaramo bye.

Icyambu ni izina ry’indirimbo imwe mu zikunzwe ziri muri album ye ya kane. Iyi album na yo yayise ‘Icyambu’. ‘Icyambu’ nanone ni ijambo ryo mu izina rye, kuko yitwa Mbonyicyambu Israel.

Abantu bose benshi bifuza ko yazagikorera muri Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, aho kugikorera muri BK Arena yakira abantu ibihumbi 10 bashobora no kurengaho.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise Kaa Nami. Afite izindi zakunzwe zirimo Nina Siri, Nita Amini n’izindi, zose akaba azaziririmba muri concert cyo ku wa 25 Ukuboza 2024.

Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe kuri Israel Mbonyi

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Israel Mbonyi gukorera igitaramo cye muri Sitade Amahoro yakira ibihumbi 45 aho kugikorera muri BK Arena yakira abarenga ku bihumbi 10 gusa

Israel Mbonyi yamaze kwemeza ko Icyambu Live Concert kizabera muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.