× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Irani: Yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kwizera Kristo acikiye muri Turukiya yimwa ubuhungiro

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Irani: Yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kwizera Kristo acikiye muri Turukiya yimwa ubuhungiro

Istanbul, Turukiya — Mehran Shamloui wahoze ari Umuyisilamu nyuma akaba Umukristo, yafunzwe na Irani, ahungira muri Turukiya, bamufata agiye kwambuka ajya i Burayi.

Umukirisitu wo muri Irani w’imyaka 37, witwa Mehran Shamloui, wahunze igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yahawe kubera kujya mu rusengero rwo mu rugo (house church), yirukanywe na Turukiya nyuma yo gufatwa agerageza kujya i Burayi adafite ibyangombwa. Akigera muri Irani, yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Mehran Shamloui, wahoze ari Umuyisilamu ariko akaba yarahinduye imyemerere, yafatiwe i Istanbul mu gihe yageragezaga gusohoka mu gihugu nta byangombwa. Yirukanywe yoherezwa mu mujyi wa Mashhad mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Irani, aho inzego z’umutekano zahise zimufata zikamujyana.

Uru rugendo rwo guhunga yarutangiye nyuma y’uko urukiko rwa Revolisiyo i Tehran, ku wa 8 Werurwe 2025, rumukatiye we n’abandi bantu babiri bahindutse Abakirisitu, igifungo kiremereye kubera ukwemera kwabo no kujya mu rusengero rwo mu rugo.

Shamloui yakatiwe imyaka irenga 10 y’igifungo, anacibwa ihazabu ya 250 miliyoni z’amatoamani (ni hafi $2,750), akaba angana na n’amafaranga arenga miliyoni 3 z’amanyarwanda (AMAFR 3,630,000) nk’uko bitangazwa n’umuryango Barnabas Aid.

Shamloui yahamijwe icyaha cyo gukora “ibikorwa by’ubwirakabiri bihabanye n’amategeko y’Idini ya Islam,” ahabwa igihano cy’imyaka 8, ndetse n’icyaha cyo “kuba mu mutwe urwanya ubutegetsi,” kimwongereraho indi myaka 2 n’amezi 8. Abakristo ni Umutwe Urwanya Ubutegetsi.

Byongeye, urukiko rwamuhaye igihano cy’imyaka 11 yo kwamburwa uburenganzira bwa muntu nk’akazi, ubuvuzi, n’uburezi.

Uburyo yafashwemo

Shamloui yatawe muri yombi mu Gushyingo 2024, ubwo abashinzwe iperereza bagabaga igitero ku mazu y’Abakirisitu mu murwa mukuru wa Tehran. Muri icyo gikorwa, abantu batatu barimo Shamloui, Abbas Soori (w’imyaka 48), na Narges Nasri (w’imyaka 37), batawe muri yombi. Abashinzwe umutekano banatwaye Bibiliya, imisaraba, n’ibikoresho bya muzika nk’uko Article 18 ibivuga.

Abo uko ari batatu bashyizwe muri Gereza ya Evin mu cyumba cya 209 cy’iyo gereza igenzurwa na Minisiteri y’Iperereza, aho babajijwe cyane mbere yo kurekurwa mu Kuboza 2024, nyuma yo gutanga ingwate irenga $20,000. $20,000 bingana na 26,400,000 Frw (amafaranga y’u Rwanda) bitewe n’uko ibiciro by’ivunjisha bimeze.

Urubanza rwabo rwabaye muri Gashyantare 2025, ku rukiko rwa Revolisiyo rwa 26 i Tehran, bashinjwa hakoreshejwe ingingo ya 499, 500, na 500 bis z’igitabo cy’amategeko ahana cy’Idini ya Islam.

Ibihano bikomeye ku bandi babiri

Narges Nasri, wari utwite ubwo yakatirwaga, yahawe ibihano bikakaye kurusha abandi: imyaka 10 kubera “ubwirakabiri butemewe,” (Ijambo “ubwirakabiri butemewe” risobanura ibikorwa byo gukwirakwiza ubutumwa cyangwa imyemerere itemewe n’amategeko y’igihugu – cyane cyane iyo iyo myemerere itandukanye n’iyemewe n’ubutegetsi cyangwa idini ryemewe), imyaka 5 yo kuba mu mutwe urwanya ubutegetsi, n’undi mwaka 1 kubera “gukora ubukangurambaga bunyuranyije n’igihugu” – bikavugwa ko bifitanye isano n’inkunga ye yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga kuri Women, Life, Freedom.

Yongeweho igihano cyo kudasubira gutura muri Tehran cyangwa gusohoka igihugu mu gihe cy’imyaka 2 nyuma yo kuva muri gereza, ndetse n’imyaka 15 yo kwamburwa uburenganzira busanzwe.

Abbas Soori we yakatiwe imyaka 15 y’igifungo – 10 kubera ubwirakabiri n’indi 5 azira kujya mu rusengero rwo mu rugo – ndetse n’imyaka 15 yo kubuzwa uburenganzira nk’ubuvuzi, amashuri n’akazi, anaciwe ihazabu ikomeye. Bombi banatswe uburenganzira bwo kujya mu matsinda cyangwa imiryango iyo ari yo yose.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru

Ku wa 23 Mata, Urukiko Rukuru rwa 36 i Tehran rwanze ubujurire bwabo, rusobanura ko rwabishingiye ku “buremere bw’ibikorwa byabo n’ingaruka zabyo mbi.”

Ku wa 26 Mata, babwiwe ko bafite iminsi itanu gusa yo kwitaba gereza ya Evin, ariko icyo gihe bari baramaze guhunga igihugu, nk’uko Barnabas Aid ibivuga.

Ibidafite gihamya

Nyuma yo kwirukanwa muri Turukiya, ntibiramenyekana niba Shamloui azafungirwa muri gereza ya Evin, cyane ko iyo gereza yangiritse ku wa 23 Kamena mu gitero cy’indege cya Isirayeli, bituma imfungwa nyinshi zimurirwa ahandi.

Irani iri ku mwanya wa 9 ku rutonde World Watch List rwatangajwe na Open Doors, rugaragaza ibihugu bihonyora uburenganzira bw’Abakirisitu. Nubwo impamvu zifatika zigaragaza iterabwoba n’ifatwa ry’Abakirisitu, umubare w’abahindura ukwemera muri Irani ukomeje kwiyongera.

Ibisobanuro by’ifoto: Umukerarugendo agenda mu rusengero rwa kera rwa gikirisitu rw’Abadôksiya rwahinduwe umusigiti wa Kariye i Istanbul, ku wa 6 Gicurasi 2024. Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ku wa 6 Gicurasi 2024, yafunguye ku mugaragaro uwo musigiti kugira ngo utangire gukoreshwa mu masengesho, nyuma y’imyaka ine atanze itegeko ryo guhindura urusengero.
Ifoto yakuwe kuri: YASIN AKGUL / AFP ibinyujije kuri Getty Images

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.