Bamporiki Edouard wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yasenze asabira abamugaye n’abamugoroye ubwo yari akiri mu gihome ndetse anashimira Perezida mu isengesho.
Isengesho rye rigira riti: “Mana y’uRwanda mpera imigisha abampetse n’abampekeye, abansuye n’abansabiye, abangaye n’abangoroye. Unyishyurire imyenda y’urukundo nahunzwe n’abanshagaye, witure buri wese bwikube karindwi ibyo yanyifurije n’ibyo yangiriye. Izuba rirandasiye nsenga, nshima kandi nsaba uku.”
Iri sengesho yarishyize ku rukuta rwa X nyuma y’iminsi ibiri ahawe imbabazi. Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni ryo ryemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.
Mu bahawe imbabazi harimo Bamporiki Edouard. Kuva muri Mutarama 2023, yari yarakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 5, afungirwa mu igororero rya Mageragere riherereye mu Murenge wa Nyarugenge.
Bamporiki Edouard yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.
Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa kubahiriza birimo kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze no kumwitaba mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.
Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.
Bamporiki Edouard