Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Pete Hegseth yavuze ko ari gusengera abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu mirwano, asaba na buri Munyamerika kubikora yizeye ko Imana ibumva bagahashya Iran
Uyu musirikare ukomeye ashimangira ko amasengesho agira uruhare mu byemezo bya politiki y’ububanyi n’amahanga mu Butegetsi bwa Donald Trump.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, Hegseth ari kumwe na Dan Caine, batanze amakuru ku gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Epic Fury gikomeje kubera muri Iran.
Abajijwe icyo asengera abasirikare bari ku rugamba, Hegseth yavuze ko abasengera buri munsi, anongeraho ko n’umuryango we ndetse n’abagize guverinoma bose babasabira. Yagize ati: “Iyo dufata ibyemezo byose birebana n’uyu murimo tubikora dusenga, dusaba Imana kuduha ubwenge bwa Bibiliya bwo kumenya igikwiriye no kugira ubutwari bwo kugikora.”
Mu butumwa yahaye abasirikare bari ku rugamba, Hegseth yagize ati: “Imana Ishoborabyose ikomeze kubarinda kandi amaboko yayo abarinde. Imana ibajye imbere, ibakarishye mukomeze urugamba .”
Mu ijambo rye atangaza ku mugaragaro icyo gikorwa cya gisirikare, Perezida Donald Trump na we yasabye Imana kurinda abasirikare b’Abanyamerika, avuga ko basaba Imana kurinda “intwari ziri mu kaga” mu gihe barwana kugira ngo Amerika n’abana bayo badashyirwa mu kaga n’igihugu gifite intwaro za kirimbuzi.
Icyakora, igikorwa cya Operation Epic Fury cyateje ibitekerezo bitandukanye mu bayobozi ba gikirisitu. Franklin Graham yashishikarije abantu gusengera Trump n’ingabo ziri ku rugamba.
Ni mu gihe umwigisha wa gikirisitu Shane Claiborne we yanenze icyo gikorwa, avuga ko urugomo rutanga urundi rugomo kandi ko bidashoboka gukunda abanzi nk’uko Kristo yabitegetse mu gihe umuntu yitegura kubica.