Abaturage bakoze imyigaragambyo isaba ko hashyirwa ku mugaragaro amashusho n’amafoto y’abapolisi y’ifatwa rya Johnny Hollman wapfiriye mu buroko.
Hollman, umudiyakoni w’itorero, uri mu kigero cy’imyaka 62 yapfiriye mu buroko. Mu kwezi gushize, Johnny Hollman yajyanywe mu maboko ya polisi azize impanuka yabereye muri Atlanta.
Umuryango w’umudiyakoni w’itorero muri Jeworujiya wapfiriye mu maboko ya polisi, wasabye abayobozi gushyira ahagaragara amashusho yuzuye ya kamera y’ibintu byaba byaramukorewe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu benshi bitabiriye imyigaragambyo basaba ko ishami rya polisi rya Atlanta ryarekura amashusho yafashwe ya Hollman, aherutse kwerekanwa ku bagize umuryango wa Hollman gusa. Abaturage b’aka gace nabo bakaba bifuza kureba aya mashusho uko byaba byaragendekeye Hollman.
Umunyamategeko Mawuli Davis uhagarariye umuryango wa Johnny Hollman, avuga ko amashusho ya kamera y’umubiri yerekana ko umudiyakoni w’itorero wapfuye atigeze akorera umupolisi urugomo nk’uko polisi isa n’aho ibyireguza.
Nk’uko Mawuli Davis yabitangaje byaje kugaragara ko uyu mugabo yakoresheje amahitamo abiri mu gihe atarafata umwanzuro polisi yo imuhitiramo gufungwa kugeza aho yaje kubagwa mu maboko.
Ni nyuma yuko aya mashusho yari yareretswe uyu muryango wa nyakwigendera ndetse n’umunyamategeko gusa ni bwo basabye ko hashyirwa hanze.
Bababajwe n’urupfu rwa Johnny Hollman
Src: Christian Post