Ku wa 9 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje inyigisho z’uruhererekane rwo muri uku kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2026, zigamije gufasha Abakristo kumenya abo bari bo mu by’ukuri.
Uyu munsi, inyigisho yibanze ku mutwe muto ugira uti “Uri Umwuka”, yongera gushimangira ko umwizera atari umubiri gusa, ahubwo ko ari umwuka ukorana n’Umwuka w’Imana.
Pastor Gisanura yibukije ko umuntu wakiriye Yesu aba yakiriye Umwuka Wera, ari we Umwuka w’Imana uba muri we.
Uwo Mwuka utuma umwizera agira amarangamutima y’Imana, arimo urukundo, impuhwe, ubushake bwiza, kwihangana, gutanga no kumvira. Iyo Umwuka Wera akora mu muntu, atuyobora mu marangamutima, mu bitekerezo no mu myanzuro ya buri munsi.
Ashingiye ku Byakozwe n’Intumwa 16:6-10, Pastor Gisanura yasobanuye uburyo Umwuka Wera ayobora abizera, rimwe na rimwe ababuza kuvuga cyangwa kujya ahantu runaka, n’indi nshuro abohereza mu cyerekezo gishya.
Pawulo n’abo bari kumwe banyuze mu Furugiya n’i Galatiya, babuzwa n’Umwuka Wera kuvuga ijambo ry’Imana muri Asiya. Bagerageje kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira. Ibyo byerekana ko hari igihe Imana ivuga iti “Oya”, n’igihe ivuga iti “Yego”, kandi byose bigakorwa hagamijwe umugambi wayo.
Yagarutse ku byo abantu benshi bagorwa no gusobanukirwa: ko kuba ikintu kigaragara nk’icyiza atari byo bisobanura ko ari cyo Imana ishaka. Hari aho ushobora kwifuza kujya, umuntu wakwifuza kuba inshuti na we, igikorwa cyangwa amahirwe, ariko Umwuka Wera akakubuza kubyegera.
Iyo wumvise udatuje, utabyizeye, cyangwa umutima wawe ukanga, Pastor Gisanura yibukije ko bishobora kuba ari amarangamutima y’Imana ari kukuyobora.
Mu nyigisho ze, yagaragaje ko Imana ivugira mu marangamutima yacu: hari igihe igushyiramo ubushake bwo gutanga, gusenga, gutabara cyangwa kuvuga ijambo ryubaka.
Yatanze urugero rwe bwite rw’uburyo Imana yamuyoboye gutanga amafaranga yari yasagutse ku yo bari bamuhaye na we aho kuyakoresha uko yabishakaga, maze nyuma yaho ikibazo gikomeye yari afite kigahita gikemuka.
Yagize ati: “Nigeze kugira ikibazo gikomeye cyane, ntafite igisubizo na kimwe. Hari umuntu wagombaga kumpa amadolari mirongo itatu, ariko aho kumpa ayo twari twumvikanyeho, yampaye amadolari ijana na mirongo itatu. Sinigeze nyanga ayo mafaranga, narayakiriye.
Kuri uwo munsi nyine, nahuye n’umuvugabutumwa wari ufite ikibazo cy’amafaranga yo kugura itike. Murebye, mubajije ayo akeneye, ambwira ko akeneye amadolari ijana, ndetse ansaba ko twaza kumusengera. Aho kumusengera gusa, nahisemo kumuha ya madolari ijana yari yasagutse ku yo nari maze guhabwa.
Ngeze mu rugo ntaha, bampamagaye bambwira ko cya kibazo cyari kimaze igihe kintera impagarara cyakemutse burundu, ko ngomba kujya mu buyobozi bakampa ibyangombwa byose nari nkeneye. Icyo gihe nahise nsobanukirwa ko kumvira ubushake bw’Imana no gutanga utazigamye bifungura inzira umuntu atatekerezaga na rimwe.”
Ibi byerekana ko kumvira Umwuka W’Imana bifungura indi miryango myinshi umuntu atari yateganyije.
Yagarutse kandi ku buryo Imana ishobora no kuvugira mu nzozi, nk’uko byagendekeye Pawulo mu Byakozwe n’Intumwa 16:9, aho yarose umugabo w’Umunyamakedoniya amusaba kubatabara.
Pawulo amaze kurota izo nzozi, yahise afata umwanzuro, amenya ko Imana ibahamagariye kujya i Makedoniya. Ibi byigisha Abakristo ko iyo Umwuka Wera avuze, igikurikira ari ugufata icyemezo no gukora.
Pastor Gisanura yanatanze ubuhamya bw’uko hari igihe Yesu yamubujije kujya mu bukwe, akanga kumwumvira, nyuma amenya ko aho hantu hari ibibi byari kumugiraho ingaruka. Yibukije ko kumvira Umwuka w’Imana birinda umwizera imibabaro myinshi, cyane cyane mu byemezo birebana n’abantu, umubano n’ubuzima bw’ejo hazaza.
Mu gusoza, yibukije ko tudakwiriye gusuzugura amarangamutima y’Imana adukoreramo, kuko ari yo adutoza, akatuyobora, akadutabara kandi akadufungurira inzira. Yasabye Abakristo gutandukanya amarangamutima y’Imana n’ayabo bwite, n’ayo batewe n’ibyo babona cyangwa bumva, kugira ngo bamenye igihe Imana iri kuvuga.
Ubutumwa bukomeye bwo ku wa 9 Gashyantare 2026 bwari ubu: Menya ko uri Umwuka, wemerere Umwuka Wera akuyobore mu marangamutima, mu bitekerezo no mu byemezo byawe, kuko aho Umwuka w’Imana ayoboye, ni ho umugisha n’umugambi w’Imana byigaragariza.