× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya uwo uri we “utumbira iby’ingenzi gusa”— Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  1 hour ago »  Pastor Christian Gisanura

Menya uwo uri we “utumbira iby'ingenzi gusa”— Pastor Christian Gisanura

Pastor Christian Gisanura yakomeje uruhererekane rw’inyigisho zahawe insanganyamatsiko igira iti “Kumenya Uwo Uri We”, aho kuri iyi nshuro yibanze ku mutwe muto yise “Gutumbira Iby’Ingenzi.”

Ni mu nyigisho zo mu kwezi kwa kabiri kwa 2026, aho kuri uyu wa 4 Gashyantare 2026, yagarutse ku kumenya uwo uri we, utumbira iby’ingenzi.

Muri izi nyigisho, Pastor Gisanura yagaragaje ko isi ya none irimo ibintu byinshi birangaza abantu: gahunda zihuta, inshingano nyinshi, n’ibishuko bituma abantu batakaza icyerekezo, bagasubira inyuma mu mibereho yabo by’umwihariko mu by’umwuka.

Yibukije ko umuntu wese afite “igishoro” ahorana na cyo, kigomba gukoreshwa neza kugira ngo agere ku mugambi Imana yamuremeye.

Yagaragaje ibintu bitanu by’ingenzi umuntu ashora mu buzima bwe: igihe, ubwenge, imbaraga, inshuti n’amafaranga, yongeraho ko n’ubwo amafaranga ataboneka buri munsi, ibyo bintu byose umuntu ahora abifite. Icyakora, itandukaniro riri mu bantu si ukugira ibyo bintu, ahubwo ni uko babikoresha, kuko uko bishorwa ari ko bigena umusaruro umuntu azasarura.

Mu gusobanura icy’ingenzi kurusha ibindi, Pastor Gisanura yasabye abantu kumenya icyo baha agaciro bakagiha igihe cyabo, kugikoresha mu bwenge, guhitamo inshuti zibubaka mu by’umwuka no mu mibereho rusange, gukoresha imbaraga z’umubiri mu byo bahamagariwe aho kwigana abandi, ndetse no gukoresha amafaranga mu buryo bufite umumaro.

Yongeyeho ko n’abantu tubana na bo mu midugudu n’aho dutuye ari inshingano zacu kubateza imbere, kuko ahantu hose umuntu aba, aba atahisanze ku mpanuka.

Yifashishije inkuru yo muri 2 Abami 2:9–14, ivuga ku mubano wa Eliya na Elisa.

Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.” Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.” Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.”

Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira. Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n’amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi.

Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri. Atoragura n’umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara. Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka.

Pastor Gisanura yagaragaje isomo ryo kwibanda ku kintu kimwe cy’ingenzi. Yasobanuye ko Elisa, nubwo yari afite amahirwe yo gusaba ibindi, yahisemo gusaba umugabane wikubye kabiri w’umwuka wa Eliya, kandi akaguma maso ntarangare kugeza abonye ibyo yasabye. Ibi, nk’uko yabisobanuye, ni isomo ryo kudatatira ibyifuzo byacu by’ingenzi no kudatatira umuhamagaro wacu.

Yagize ati: “Buri wese akwiriye kugira ikintu kimwe agira icy’ingenzi. Niba uri umuganga, ibyawe ni ubuvuzi; niba uri mu bindi, shyiramo umutima wawe wose. Bya bintu bitanu, igihe, ubwenge, imbaraga, inshuti n’amafaranga, bishyire mu kintu kimwe gifite akamaro kurusha ibindi.”

Yongeyeho ko icy’inyongera, cyafashwe nk’icya karindwi, ari uburyo umuntu abayeho mu by’umwuka, kuko ibyo byose bitagerwaho hatabayeho isengesho n’imibanire ikomeye hagati yawe n’Imana. Yagaragaje ko ibyo abantu bavumbura n’ibyo bagezaho isi, akenshi bituruka ku mayerekwa n’ihishurirwa riva ku Mana, kandi ko umuntu ugendana n’Imana abasha kumenya icyo yaremewe, akagishyiramo umutungo we wose.

Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yasabye Abakristo gushaka inshuti zibafasha mu byo bakora, by’umwihariko ababirimo kandi babarusha ubumenyi n’ubunararibonye, kugira ngo bibateze imbere. Yashimangiye ko umuntu ubayeho atyo aba asohoje umuhamagaro we, akabera umugisha abo babana, ndetse akagirana n’Imana umubano urushijeho gukomera.

Izi nyigisho zikomeje guhamagarira Abakristo kwitekerezaho, kwibaza icyo bazasiga abantu bavuga kuri bo, no guhitamo gutumbira iby’ingenzi bigira ingaruka nziza ku buzima bwabo, ku bandi no ku muryango mugari.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.