Tugiye kubagezaho amateka ya Korali Amahoro ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kinamba, Paruwase ya Kimihurura, ikaba irangamiye kogeza Yesu mu ndirimbo no mu yindi mirimo itandukanye.
Korali Amahoro yatangiye mu mwaka 1998, ikaba yaratangiye ari korali iririmba mu cyumba cy’amasengesho cyari ku Kacyiru hazwi nko ku kazu k’amazi k’umubyeyi witwa Papa Claude. Nyuma ni bwo baje kwimukira ku Kinamba kugeza magingo aya. Korali Amahoro igenda yaguka uko bwije n’uko buckeye ubu bakaba bageze ku baririmbyi 70.
Kuwa 10 Gicurasi 2024 ni bwo korali Amahoro yashyize hanze indirimbo nziza cyane y’amajwi n’amashusho bise "Mbega igitondo". Ni indirimbo imaze gukundwa n’abatari bake mu minsi mike imaze hanze kuko ifite amagambo meza n’amajwi meza y’umwimerere.
Batangira bagira bati: "Mbese amarira aratemba ku matama yawe ? Bibwire Yesu gusa niwe utanga amahoro, Ufite ubwoba bwa none n’ubwibihe bizaza? Bibwire Yesu afite byose mu kiganza cye. Ufite ibyaha ushaka ko Yesu yagukiza ? Mubwire, amaraso ye arakwezaho ibyaha byose".
Bati: "Banguka Yewe uri kure witabe Yesu aragushaka witinda, gira vuba uze Umukiza yiteguye kugukiza ......"
Korali Amahoro yatangiye gushyira hanze alubumu ya mbere 2019 aho yari ifite indirimbo zigera 10, hanyuma y’iyo alubumu yakurikiwe n’indi yakozwe mu mwaka wa 2021 yari iriho indirimbo 5. Ubu bakoze indi album y’indirimbo 8, muri zo hamaze kujya hanze indirimbo 2.
Mu kiganiro na Paradise, umutoza wa korali Amahoro, Niyonagize Juvens yagize ati: "Usibye kuririmba korali Amahoro ikora ibikorwa by’urukundo bihereye hagati muri twe ariko birenga no muri twe hari abantu twafashije kubona ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle), kubasanira inzu, gusura abarwayi kwa muganga n’ibindi bitandukanye kandi turacyakomeje ".
Yakomeje agira ati: "Intego yacu nka korali Amahoro ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kisto binyuze mu ndirimbo no mu yindi mirimo itandukanye"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI AMAHORO
Korali Amahoro ifite indirimbo nshya bise "Mbega igitondo"