× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alarm Ministries yisanze mu gakangara kamwe na Ambassadors of Christ mu gitaramo cya Pasika

Category: Choirs  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Alarm Ministries yisanze mu gakangara kamwe na Ambassadors of Christ mu gitaramo cya Pasika

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagiye kuba igitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kigamije gufasha abakristo kurushaho kwegerana n’Imana ndetse no kwizihiza Pasika.

Iki ni igitaramo giteganyijwe kuwa 31 Werurwe 2024 cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ukomeje ubukangurambaga bwo kongera umubare wa bibilia dore ko ntagikozwe, ibi bitabo byazazimira burundu nk’uko Dinosaur zazimiye ku isi. Gusa Imana ntizabyemera.

Ni igitaramo kizabera mu nyubako ya BK Arena imwe mu nyubako zizwiho kwakira ibitaramo bikomeye ku butaka bw’U Rwanda. Benshi bakomeje kugaragaza inyota bafitiye iki gitaramo bitewe n’uburyo abarimo kubatunguza amakorali n’amatsinda yumutse mu miririmbire.

Ku ikubitiro benshi bitereye mu bicu nyuma yo guhabwa affiche igaragaraho Ambassadors of Christ korali ibarizwa mu itorero ry’abadivantisiti n’umunsi wa Karindwi. Iyi korali yanditse amateka akomeye mu kuzana no kugarura abantu ku Mana nk’uko umwami w’Abayuda witwa Yosia yabikoze (fata Bibilia yawe usome 2 Ngoma 34 uhere ku murongo wa 1 ugeze kuwa 4, nibigushobokera ukomeze).

Iyi korali imaze kuvuga ubutumwa mu bihugu bitabarika byo ku mubumbe w’isi ifite umwihariko wo kuba korali ikundwa n’abantu b’ingeri nyinshi babarizwa mu matorero atandukanye, yewe, abatemera irabemeza ndetse n’abadasenga irabasengesha.

Mu ndirimbo zuje impanuro nka "Nimekuta Yesu" imaze kurebwa n’abantu basaga 37 millions, Yakupasa Kushukuru, Hoziana, Tugire urukundo, Hejuru mu kirere n’izindi ikomeje kwesa imihigo itabarika doreko ifite umwihariko wo kuba korali ya 1 ku butaka bw’u Rwanda ko gukurikirwa n’abantu barenga 1.5 millions.

Ni mu gihe Israel Mbonyi ufatwa nk’umuhanzi ukunzwe cyane nta mwaka urashira avuye ku mubare wa 666k umubare yise mubi, nabwo kuwuvaho byasabye amasengesho y’Abera.

Ambassadors of Christ tuvuze haruguru izataramana na Alarm Ministries

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21/02/2024 ni bwo iyi nkuru yasesekaye mu bakunzi b’ubutumwa bwiza ko iri tsinda naryo rizagaragara kuri podiyumu y’inyubako ya BK Arena. Ni itsinda ryafatishije imitima ya benshi ubutayirekura binyuze mu ndirimbo nka Mungu ni Yule Yule, Songa Mbele, Uko Sawa, Ijambo rirarema n’izindi.

BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda.

Umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, ubwo yari kuri micro za Paradise.rw yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika.

Yagize ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."

Tubibutse ko Pasika ari umunsi mukuru wibutsa aba Kristo Izuka rya Yesu Kristo umucunguzi wemeye kuba inshungu y’ibyaha by’abari mu isi, akemera kubambwa ku musaraba I Gorgota, ku munsi wa gatatu akazuka, none kuri ubu akaba ari iburyo bwa Se.

Abamwizeye bose bakaba bitwa abana b’Imana atari ku bwa kavukire ahubwo ku bw’ayo maraso ye, bityo bakaba babikiwe kuzambikwa amakamba yo gukiranuka nk’uko byanditse muri 2 Thimothee 4:6-8).

Iki gitaramo kizaba kije guha imbaraga umunsi Mukuru wa Pasika

Ambassadors of Christ niyo yemeje bwa mbere ko izitabira iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.