Abaririmbyi bagize Boanerges Gospel Group ikorera umurimo w’Imana muri Bethesda Holy Church ku Gisozi, bashyize hanze indirimbo y’ihumure bise "Humura" yasohokanye n’amashusho yakozwe na BJC_Official.
Ni indrimbo ishingiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya muri Yesaya 50:7 havuga ngo "Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni".
Irimo aya magambo "Humura iyo misozi iri imbere yawe nzayigira amataba. Nzatembesha amazi mu kidaturwa maze mpahindure ahantu h’amasoko. Niyo yavuze iti ’naguciye nk’imanzi mu kiganza cyanjye humura witinya, nta n’icyakunkura mu mutima wanjye komera ushikame mwana wanjye’".
Umuyobozi Mukuru wa Boanerges Gospel Group, Mary Cynthia Ingabire, yabwiye Paradise.rw ko bakoze iyi ndirimbo "Humura" bagamije guhumuriza abantu baruhijwe n’ibibazo bitandukanye mu kubibutsa ko Imana iri kumwe nabo kandi yitegute kubatabara.
Boanerges Gospel Group bakoze indirimbo y’ihumure
RYOHERWA N’INDIRIMBO "HUMURA" YA BOANERGES GOSPEL GROUP
Kweri baribaragiye hehe ubundi?? Ndabiyamye ntibakongere kuzimira, mukore indirimbo nyinshi mugihe mufite ejo ntituzi uko hameze!! Love you more