Guhuza imbaraga mu muziki bizwi nka collabo ni imwe mu ntwaro zifasha abahanzi benshi kuva mu bwiza bakajya mu bundi, uretse ko hari n’abadahirwa n’urwo rugendo. Hari indirimbo zahuriwemo zirakundwa karahava bizamurira igikundiro abahanzi bakoranye, mu gihe hari n’izindi zari zitezwe birangira zibaye ingaru.
Benshi mu bahanzi muraganira bati: “Icyampa Imana yanjye ikamparurira inzira nkakorana indirimbo na runaka, byatuma mbasha kugera ku nzozi zanjye.” Waganira n’undi nawe yifuza, ugasanga afite inzozi nk’iza mugenzi we.
Birumvikana, bamwe batera intambwe bakegera abo bifuza ko bakorana indirimbo, hakaba n’abatinya kurunguruka, nyamara ugasanga uwo yifuza nawe aramwifuza, bikamera nka wa musore ukunda urudasanzwe inkumi, agatinya kubivuga nyamara na yo yarapfiriye muri Nyagasani.
Akenshi abahanzi bemeza guhurira mu ndirimbo igihe buri umwe afite icyo azungukira kuri mugenzi we mu rwego rwo kuzamurana. Urugero: amikoro mu buryo bw’amafaranga, ijwi ryiza, abafana, izina ry’umuhanzi mu itangazamakuru n’izindi.
Ihurizo rikomeye ku bahanzi ni amahitamo y’umuhanzi bazakorana indirimbo ikagira igikundiro. Uzasanga umuhanzi akorana indirimbo na mugenzi we bitewe n’impamvu zishingiye ku marangamutima:
Urugero, ubucuti, kuba basengana, kuba baririmbana mu itsinda, kuba bakorana, barabyirukanye, baririmba ibintu bijya gusa, bari ku rwego rumwe rw’imiririmbire, bahuje imyemerere, n’ibindi. Izi mpamvu usanga akenshi zituma indirimbo itagera kure kuko usanga bene aba bahuje abakunzi. Ibi bisa no gushyingirwa mwene wanyu wa bugufi, aho usanga ubukwe bwitabiriwe n’abantu bacyeya kandi nabo bo mu muryango wawe.
Ku rundi ruhande, akenshi usanga abahanzi bakoranye indirimbo hadashingiwe ku marangamutima zikunze kwamamara bitewe n’uko aba bahanzi baba badahuje imyumvire, aho abakunzi ba buri ruhande bakururwa n’iyo ndirimbo. Kuba abahanzi batari mu myaka imwe (generations zitandukanye) nabyo bituma buri cyiciro cyisanga muri iyo ndirimbo.
Indi mpamvu ni igihe abahanzi baririmba injyana zitandukanye: umuhanzi wa Hip Hop iyo ahuje imbaraga n’uririmba mu njyana ya R&B cyangwa Zouk, bitanga umusaruro kuko abakunzi ba buri njyana biyumva muri iyo ndirimbo.
Abahanzi batangiye ubuhanzi mu biragano bitandukanye iyo bakoranye indirimbo, usanga akenshi zirebwa n’ibiragano bya buri ruhande.
Urugero: umuramyi Muhoza Honette Maombi uba muri USA yaba umutangabuhamya, dore ko indirimbo ebyiri yakoranye na Gentil Kipenzi ndetse n’iyo yakoranye na Patient Bizimana bamutanze mu muziki, zatanze umukamo.
Hagendewe kuri izi mpamvu Paradise yateguye Collabo 20 zatitiza itangazamakuru n’umujyi wa Kigali:
1. Israel Mbonyi Ft Tonzi
2. Bosco Nshuti Ft Sharon Gatete
3. Alexis Dusabe ft Sarah Sanyu
4. Meddy Ft Vumilia Mfitimana
5. Chryso Ndasingwa & Sharon Ft Alicia & Germaine
6. Serge Iyamuremye Ft Divine Muntu
7. Dominic Ashimwe Ft Antoinette Rehema
8. David Kega Ft Vestine & Dorcas
9. Josh Ishimwe Ft Peace Hoziana
10. Aline Gahongayire Ft Jado Sinza & Esther
11. Aime Uwimana Ft Jeanne d’Arc (Yohana)
12. Theo Bosebabireba Ft Claudine Ada Bisabo
13. Rene Patrick & Tracy Ft Gaby Kamanzi
14. Kagomakimana Ft Jesca Mucyowera
15. Bigizi Gentil Ft Uwase Celine
16. Yvan Ngenzi Ft Stella Manishimwe
17. Yves Rwagasore Ft Liiane Kabaganza
18. Deo Munyakazi Ft Gikundiro Rehema
19. Mugema Dieudonne (MD) ft Giramahoro Claudine
20. Patient Bizimana Ft Mwiza Zawadi
Mu gukora uru rutonde, ntitwakwirengagiza ko hari abandi bahanzi bashobra gukorana indirimbo bigatanga umusaruro