Aimée Micomyiza umwe mu ba ambasaderi beza ba Kristo ku mugabane w’uburayi yavuze ibigwi by’Uwiteka mu ndirimbo "Dufite Imana". Ni indirimbo isohotse mbere gato yo guhurira na Tonzi mu gitaramo cyiswe "Méga Veillée de Louange et d’Adoration", kizaba tariki ya 03 Nyakanga 2026.
Muri iyi ndirimbo, Aimée Micomyiza agira ati: "Dufite Imana ituzi kandi idukunda nyamara urwo rukundo rutari rukwiriye kuko imirimo yacu n’ibikorwa byacu bitanezeza Imana".
Mu nyikirizo agira ati: "Shimwa Mana yanjye ku bw’imirimo yawe yose, niyo mpamvu nzahora mu nzu yawe iminsi yanjye yo kubaho kwanjye kose."
Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Zulu ni imwe mu ndirimbo ziryoheye amatwi bitewe n’uko itondeka ry’amagambo riremye (Lyrics) ikaba imwe mu ndirimbo yahimbishijwe ubwenge.
Ni indirimbo ibyinitse kandi iririmbitse kandi irimo isubirajwi ryuje ubuhanga. Hejuru ya byose ni indirimbo irimo Umwuka Wera w’Imana.
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike Aimée Micomyiza atanze amavuta y’amadahano mu ndirimbo "Amazi y’i Golgota" imaze amezi abiri hanze.
"Amazi y’i Golgotha" yatumye Micomyiza agira igikundiro nk’icya Efodi umwambaro abatambyi bambaraga, bituma abakunzi ba Gospel bagira bati: "Yahamagawe n’Imana" dore ko yibukije abantu igihango bafitanye na Kristo wemeye kuba inshungu ku bugingo bwa benshi.
Kuri ubu rero agarukanye indirimbo nshya "Dufite Imana" ikaba umukuzo azicarana mu gitaramo cyavuzwe haruguru azahuriramo na Uwitonze Clementine "Tonzi" uri ku mugabane w’Uburayi mu rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bitaramo bitatu.
Mu bitaramo bitatu Tonzi azakorera i Burayi, harimo icyo azahuriramo na Aimée Micomyiza cyiswe "Méga Veillée de Louange et d’Adoration", kizaba tariki ya 03 Nyakanga 2026 kuva saa Tanu z’ijoro kugeza bucyeye, kikaba cyarateguwe na Zion Temple Bruxelles.
Mu minsi ishize, Tonzi yanagarutse ku buryo yamenyanye na Aimée Micomyiza bagiye guhurira mu gitaramo, avuga ko ubucuti bwabo bwatangiye nyuma y’igihe uyu muramyi amwandikira amubwira ko akunda indirimbo ze.
Ati: "Aimée yajyaga anyandikira ambwira ko akunda indirimbo zanjye, ariko Producer Camarade na we agahora amumbwira. Byaje kurangira tuvuganye, nsanga ni umuramyi mwiza kandi wagutse cyane mu gukorera Imana. Nuko turahuza, ndetse hari n’ibindi byiza turi guteganya tuzagenda tubagezaho."
Yakomeje avuga ko yishimiye gukorana na Aimée Micomyiza, amusabira gukomeza gukura mu murimo w’Imana. Ati: "Kuri iyi nshuro tugiye guhurira mu ijoro ryihariye ryo kuramya Imana nk’uko biri kuri gahunda".
Tonzi wubashye cyane mu muziki wa Gospel, yakomeje ati: "Nanjye naramwishimiye cyane kandi mwifuriza gukomereza aho ageze, akarushaho kwamamaza Inkuru Nziza kugeza ku mpera z’isi. Ntazacike intege, Nyagasani ari kumwe na we."
Aimée Micomyiza ni umwe mu baramyi batuye muri Norvège bakomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel. Mu ndirimbo amaze gukora harimo "Ikamba ry’Abanesheje", "Urwandiko", "Amazi y’i Golgotha" n’izindi zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana.
Mu minsi ishize, yitabiriye igitaramo cya Ben & Chance cyabereye muri Norvège, aho yavuze ko cyabereye umugisha benshi. Ati: "Nishimiye cyane kuba naritabiriye igitaramo gikomeye cya Ben & Chance muri Norvège. Ubwiza bw’Imana bwakoze ku mitima y’abari bahari."
Aimée Micomyiza yashyize hanze indirimbo nshya "Dufite Imana"
Aimée Micomyiza agiye guhurira na Tonzi mu gitaramo
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "DUFITE IMANA" YA AIMEE MICOMYIZA