× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 32: Korali Abasaruzi yatanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo "Rwanda Komera"

Category: Choirs  »  55 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 32: Korali Abasaruzi yatanze ubutumwa bw'ihumure mu ndirimbo "Rwanda Komera"

Korali Abasaruzi ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Bweramvura yatanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo bise "Rwanda Komera".

"Rwanda Komera" ni indirimbo ya gatatu iboneka ku murongo wa Youtube witwa "Abasaruzi Choir ADEPR Bweramvura’’. Ni indirimbo igaruka ku mateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi bagira bati: "Rwanda warababaye, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye ubura abawe ariko Imana yaragutabaye urongera ubona ubuzima, humura, humura, humura."

Muri iyi ndirimbo banagaruka ku ruhare rwa FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bagira bati: "Imana yaraturokoye ikoresheje Inkotanyi, abanyarwanda tubona igihugu turongera tubona ubuzima."

Aganira na Paradise, Bagaza Jean Damascene umuyobozi w’iyi korali yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe hagamijwe guhumuriza imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: "Amateka y’igihugu cyacu ni maremare, Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye benshi intimba aho bamwe bagizwe imfubyi abandi bahinduka intwaza mu gihe hari n’imiryango yazimye burundu".

Ati: "Nk’abanyarwanda twatekereje ibi byose havamo ishimwe dushima Imana ndetse na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, inagarurira abanyarwanda ubuzima aho kuri ubu turi mu gihugu cyiza cy’amata n’ubuki cyuzuyemo amahoro n’umutekano".

Yavuze ko nka Korali Abasaruzi bifuje gutanga ihumure ku banyarwanda bashegeshwe n’ayo mateka kandi biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo nk’abanyarwanda bagakomeza kwiyubaka.

Abasaruzi ni korali y’ubukombe yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 2007 mu itorero rya ADEPR Bweramvura ikaba yaratangiranye abaririmbyi 7 (abasore 5 n’abakobwa 2).
Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 130 bahuje intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Imaze gusohora indirimbo eshatu harimo ebyiri z’ubutumwa bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arizo: "Umuhoza’’, "Rwanda komera" ndetse na ’’Hanura’’.

Korali Abasaruzi yashyize hanze indirimbo "Rwanda Komera"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.