× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Byinshi wamenya kuri Umucyo Choir ya EAR Kabuga yongeye amateka ku yandi isohora indirimbo “Ebenezer”

Category: Choirs  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Byinshi wamenya kuri Umucyo Choir ya EAR Kabuga yongeye amateka ku yandi isohora indirimbo “Ebenezer”

Korali Umucyo ibarizwa muri EAR Kabuga yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Ebenezer”, ikomereza ku rugendo rufite imizi yatangiye.

Umucyo ni korali yabayeho yihangana, kubera guharanira kwesa imihigo yo kugendera ku cyerekezo cyayo cyo kuba umucyo koko, nk’uko izina ryayo ribigaragaza. Iyi ndirimbo iri mu njyana y’amajwi meza, yuzuyemo ubutumwa bwo gushima Imana ku byo yakoze byose.

Ibi bibaye mu gihe iyi korali ikomeje kubarwa mu zikomeye muri Paruwasi ya Kabuga aho ibarizwa, dore ko imaze imyaka hafi 20 igaragariza umwete no kudacogora mu ivugabutumwa rinyuze no mu muziki.

Ebenezer: Ubutumwa bwo gushima Imana nk’umusingi w’umurimo wabo

Indirimbo Ebenezeri yashyizwe ku mugaragaro ku wa 12 Nzeri 2025 kuri YouTube, ifite insanganyamatsiko ishingiye ku gushima Imana ku ntambara yatsindiye ubwoko bwayo, ku butabazi, n’uburinzi bwayo. Mu magambo arimo ubuhamya, baririmba bati: “Waturwaniriye intambara tuzi, n’izo tutazi... Tuzahora tuvuga ineza yawe!”

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’umwuga n’abanyamwuga barimo Camarade Pro (wanditse indirimbo ndetse akanakora audio), na ho amashusho ayoborwa na Bosco, afatanyije na Umurage Media House Ltd.

Bakoresheje ibikoresho n’ikoranabuhanga rigezweho, “Ebenezer” yerekanye neza intego ya korali yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bushishikaje, bugezweho kandi bwizewe.

Umucyo Choir: Korali iheruka izindi, ariko yigaragaje kurusha nyinshi

Umucyo Choir ni korali yavutse mu mwaka wa 2006 mu kwezi k’Ukwakira, iza isanga izindi korali zari zisanzwe muri EAR Kabuga: korali y’abana n’izindi ebyiri z’urubyiruko. N’ubwo yaje nyuma, Umucyo Choir yagaragaje ko ishyira umurava ku byo yiyemeje gukora, bituma izamuka vuba kandi ihamya ko igira icyerekezo gifatika.

Yatangiranye n’abaririmbyi 25-30, bose b’abagore, iyoborwa bwa mbere na Rutaremara Jules, ari na we watanze izina “Umucyo” muri menshi yari yatanzwemo. Yaje kuyoborwa na Mukaruziga Jacqueline, nyuma asimburwa na Manzi Claver, na we asimburwa na Ntibiragwa Vedaste, uri kuyiyobora kugeza ubu afatanyije na komite ikora umurimo w’Imana amanywa n’ijoro.

Korali ikura vuba, iritanga kandi ikomeye ku ntego

Kuri ubu, Umucyo Choir igizwe n’abaririmbyi barenga 60 babagabo nabagore, bafite ibikoresho byose by’imiziki, dore ko batangiranye ingoma n’umurishyo bifashishwaga mu kuramya bagitangira. Korali igizwe n’imiryango itanu: Dotani, Moriya, Sinayi, Karumeri na Siyoni, bagendera ku ishusho y’umuryango usanzwe, uhuje intego, gusenga no gukora umurimo w’Imana.

Mu mwaka wa 2015, iyi korali yashyize hanze umuzingo w’amashusho yiswe “Tujyane Umucyo”, wari intambwe y’ubutwari kuko byasabye amafaranga menshi, ariko bikaba n’ikimenyetso cy’uko Umucyo itagamburuzwa n’inzitizi.

Uretse kuririmba, korali ikora ibikorwa by’urukundo, igafasha abatishoboye, ikagira n’itsinda ry’inshuti n’abaterankunga bayifasha gukora umurimo w’Imana. Abenshi mu batangiranye na korali ubu bari hirya no hino, abandi barubatse, bamwe babaye abashumba, ariko bose basize umurage ukomeye kuri korali.

Indirimbo nshya: Umucyo uhora waka

Umucyo Choir ntabwo yahagaze kuko hari ibyo yagezeho. Ibinyujije mu ndirimbo “Ebenezer”, yongeye kwemeza ko intego yayo ari ukwagura umurimo w’Imana aho bishoboka hose, bifashishije uburyo bugezweho n’imbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwabo bugira buti: “Tuzakomeza kuba umucyo w’isi; dusenga, dukora, kandi twiteguye kwaguka kurushaho.”

Umucyo Choir_EAR Kabuga igaragaza ko imyaka itari yo ipima ubushobozi, ahubwo ko ari icyerekezo, kwihangana n’umurava. Urebye “Ebenezer”, aba ayifashije kurushaho kubaka amateka yo kugeza ubutumwa bwiza kure, agafatanya na bo gushima Imana, kandi akaba ahaye icyubahiro inzira korali yanyuzemo.

Iyo wumvise indirimbo yabo, ntiwumva amagambo gusa, wumva n’ibiri mu mutima wabo. Umucyo uhora waka kandi “EBENEZER” ni indi ntambwe igaragaza ko umurimo w’Imana iyo ukozwe bivuye ku mutima, utanga umusaruro.

Reba indirimbo “EBENEZER” kuri YouTube:

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gutera inkunga umurimo bakora?
Email: [email protected]
Tel: +250 788 890 093

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.