× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amasambu: Indirimbo nshya ya Galed Choir isaba abantu kwihangana no kubana mu mahoro

Category: Choirs  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amasambu: Indirimbo nshya ya Galed Choir isaba abantu kwihangana no kubana mu mahoro

Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Galed Choir rikorera muri ADPER Nyakabanda, ryashyize hanze indirimbo nshya "Amasambu" yuje ubutumwa bwo gukundana, kubaho mu mahoro no kwihanganira ibigeragezo byo kuri iyi si.

Indirimbo igizwe n’amagambo y’ihumure n’icyizere, aho yibutsa abantu ko iby’isi byose ari iby’igihe gito. Ikangurira abizera kutarwanira amasambu n’ibintu bishira, ahubwo bakibanda ku rukundo n’ubusabane bizabahesha ibihembo by’Imana.

Mu gitero cya mbere, indirimbo iragira iti: “Yemwe abo mwisi mwe kumarana mupfa amasambu yo mwisi, Uyu munsi ejo akarumba, banyirayo bakumirwa, Bakabura ibyo kurya bagasubira mu mweko, Inyota ikabazonga bakanywa amazi y’iriba.”

Mu nyikirizo, ishimangira ko kwihangana no kubana mu mahoro bizahesha ababikora ibihembo bikomeye mu ijuru: “Nimwihangane tuzaruhuka, tuzanezererwa Umwami,
Nimuharirane mubane amahoro, tuzabihemberwa n’Imana.”

Uretse gukangurira abantu kubaho mu rukundo no mu mahoro, indirimbo inatanga icyizere cy’ubuzima bw’iteka, aho abazagera mu ijuru bazahabwa ibihembo byabo bakabana n’Umukiza, batakiri mu byishimo by’igihe gito ahubwo mu mahoro arambye.

Abanyamuryango ba Galed Choir basobanura ko iyi ndirimbo ari ijambo rihumuriza abizera n’abandi bose, rikibutsa ko nubwo hari ibihe bikomeye banyuramo, gukomeza kwizera Imana no kuyibera indahemuka bizaba intandaro yo guhembwa, bakabona amahoro y’iteka.

Reba Video nshya ya Galed Choir hano:

Abagize Galed Choir bakomeje kuba intangarugero mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.