Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Niyonkuru, yatangaje ko gahunda yo kumurika Album ye yasubitswe mu gihe gito kubera ibikorwa byihariye ari gutegura bizajyana n’igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi nyarwanda baba muri Finland.
Iki gitaramo cyiswe “Amashimwe Concert” kizaba tariki ya 13 Kamena 2026, kikabera i Helsinki muri Finland, aho abazacyitabira bazagira umwanya udasanzwe wo kuramya Imana no gushima ibikorwa byayo.
Eric Niyonkuru yavuze ko indirimbo ye nshya yasohoye irimo ubutumwa bwo gushishikariza abantu gukomeza gusenga no kudacogora mu rugendo rwo kwizera, kuko gusenga ari imwe mu ntwaro zikomeye zituma umuntu atsinda ibigeragezo byinshi byo mu buzima.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo irimo ubuhamya bwanjye. Ibyo abantu babona nkiri uyu munsi, byinshi nabikesha Imana no kuyiringira binyuze mu gusenga. Nifuza ko abantu bose bakomeza kwegera Imana no kuyishimira.”
Yakomeje ashimira abakunzi b’ibihangano byo kuramya Imana bakomeje kumushyigikira aho bari hose ku isi, abasaba gukomeza kumuba hafi no gushyigikira umurimo w’Imana akora binyuze mu muziki.
Igitaramo cya “Amashimwe Concert” kizitabirwa n’abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali akorera muri Finland, kikaba gitegerejwe nk’igikorwa kizaba kirimo kuramya Imana ku rwego rwo hejuru.
Album ”Biva ku Gicaniro” iriho indirimbo 11, yakozweho n’aba producer barimo Fiacle, Clement Level na Rano beat Raah. Ni aba Producer b’abahanga ndetse Eric Niyonkuru avuga ko mu myaka iri imbere bazaba bayoboye muri East Africa.
Umuramyi Eric Niyonkuru afatanyije n’itorero rye rya Kontula riherereye mu murwa mukuru wa Finland bateguye igitaramo cyiswe "Amashimwe Concert" kizaba tariki ya 13 Kamena 2026, kibere muri Finland.
Ni igitaramo gikomeye cyatumiwemo Pastor Willy Joseph n’abaramyi barimo Eric Reagan, N Fiston na Enock. Iki gitaramo kizagaragaramo na Korali Jehovanis ibarizwa kuri iri torero rya Kontula.