Akenshi iyo abantu basoma Bibiliya, cyane cyane mu gitabo cy’Itangiriro, batekereza ko ibyo Imana yaremye byose yabiremye mu minsi itandatu gusa. Ese uko ni ko kuri ?
Muri Bibiliya harimo amagambo yamenyekanye cyane kurusha ayandi yose arimo kuko ni nayo abanza. Ayo magambo ari mu gitabo k’Itangiriro igice cya mbere umurongo wa mbere. Agira ati: «Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.»
Mose, umwanditsi w’iki gitabo, ibyo yanditse mu gice cya mbere cyose ni amateka y’irema ariko yibanze cyane ku minsi itandatu. Nk’uko uyu murongo utangira ubivuga, mbere y’uko iminsi y’irema itangira hari ibyari byararemwe kera ni ukuvuga ijuru n’isi.
Umurongo wa kabiri utwereka uko isi yari imeze mbere y’uko iminsi y’irema itandatu itangira. Hagira hati: «Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.» Birumvikana ko ari mbere cyane y’uko ya minsi itangira.
Ibindi bikorwa byose tuzi byaremwe, byaremwe nyuma. None ibyo bihe Bibiliya yita Mbere na mbere, aho yaremeye isi n’ijuru byo bireshya bite? Ese nabyo byagiye biremwa umunsi ku munsi, hakabaho umunsi wo kurema kimwe ku kindi?
Intiti nyinshi mu bya Bibiliya zemera ko amagambo yo muri uyu murongo asobanura igikorwa cyihariye, gitandukanye n’ibikorwa by’irema byabaye mu minsi y’irema ivugwa kuva ku murongo wa 3 gukomeza.
Ayo magambo afite byinshi asobanura. Dukurikije amagambo abanza yo muri Bibiliya, isanzure ry’ikirere ryose, hakubiyemo n’umubumbe wacu w’Isi, byabayeho kera cyane mbere y’uko iminsi y’irema itangira.Abahanga mu by’imiterere y’ubutaka bavuga ko isi imaze imyaka igera kuri miriyari enye.
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere barabaze, basanga isanzure ry’ikirere rishobora kuba rimaze imyaka miriyari 15 ribayeho.
Ese koko ibyo aba bahanga bavuze ni ukuri ?
N’ubwo Bibiliya ivuga ko byaremwe, ntigaragaza igihe nyacyo “ijuru n’isi” bimaze cyangwa umwaka byaremwemo.
Ubwo rero, ibyo abahanga bavuga ni ukugenekereza kuko nta muntu ushobora kumenya byuzuye iby’irema ndetse n’ibindi byose Umuremyi wacu utangaje akora. Dawidi ni we wavuze ati: «Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza.» (Zaburi 139:14).