Korali La Trompette ikorera umurimo w’ivugabutumwa ku itorero rya Ruvumera Paroisse ya Gahogo, Ururembo rwa Nyabisindu Mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baje mu ndirimbo nshya "Mbega lmana" nyuma ya "Yesu Urumuri".
Korali La Trompette yagarutse mu gihangano cyiza cyane bise "Mbega lmana". Ni indirimbo ije nyuma y’iyo basohoye kuri Noheli "Yesu Urumuri" ndetse mu masaha make imaze yavugishije benshi. Yasamiwe hejuru n’abantu ibihumbi. Ni indirimbo.
Muri iyi ndirimbo nshya ya korali La Trompette batangira bagira bati: "Mbega Imana y’inyamabokomu gihe gikwiriye irakora imitima yari itakaje ibyiringiro ikayuzuza amashimwe, yakoze ibikomeye, ibyifuzwaga bihishwe amaso yacu, yerekanye ko ibidashoboka byavamo ibishoboka".
lnyikirizo igira iti:"Mana yacu urakora ntiwirengagiza abawe." Mu gitero cya kabiri batangira bavuga :"Ya marira yatembaga yayaguranyemo gucya mu maso, umutima wari ushegeshwe n’ubwihebe yawujuje ibyishimo, rya joro ry’igikorwaho yarikujeho kuboneka kwe yerekanyeko ibidashoboka byavamo ibishoboka".
Korali La Trompette yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka 2000, itangira ari abanyeshuli gusa nyuma yaje guhabwa izina mu mwaka wa 2012 yitwa "La trompette" ari naryo zina ifite kugeza ubu. Ni korali igizwe n’urubyiruko ndetse n’abagabo n’abagore.
La Trompette baje mu ndirimbo nshya bise "Mbega lmana" nyuma ya "Yesu Urumuri"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI LA TROMPETTE