Umuryango mugari wa Horeb Choir kuri ubu uri mu gahinda ko kubura umwe mu baririmbyi bayo Niyonkuru Prudence witabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Kane le 23/05/2024 ahagana saa moya za mu gitondo.
Mu itangazo dukesha Umuyobozi wa Horeb Choir, Bwana Aaron Muragijimana, rigira riti: "Bavandimwe bagize umuryango mugari wa Horeb Choir, tubabajwe no kubamenyesha ko umuririmbyi wacu Prudence Niyonkuru yitabye Imana. Dukomeze twihangane".
Niyonkuru Prudence asize uruhunja rufite iminsi ine dore ko yibarutse ku cyumweru. Urupfu rwa Prudence rwatumye abaririmbyi ba Horeb bacika ururondogoro dore ko yari umwe mu baririmbyi bagira ishyaka ry’umurimo w’Imana nk’uko byemejwe na Aaron Muragijimana.
Ikiriyo kikaba cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 23/05/2024, kiri kubera ahitwa Karuruma mu murenge wa Jabana aho nyakwigendera yari atuye.
Uru rupfu rukaba rusa nk’urwa Mukambaraga Solange bitaga Cadette wari umutoza w’amajwi wa Horeb choir rwabaye mu mwaka wa 2014 dore ko nawe yasize uruhinja.
Horeb Choir ibarizwa muri CEP UR Gikondo Campus. Igizee ibyago mu gihe yitegura ivugabutumwa ryo ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024. Ni ivugabutumwa rizabera kuri Paroisse ya Gatenga.
Umugeni aratashye!
Prudence hamwe n’umugabo we
Prudence yahoraga yishimye
Niyonkuru Prudence yari umuririmbyi witabira gahunda zose z Horeb choir
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
Nukuri tubabajwe nuwacu watuvuyemo
Rip ntakundi
Nge nkimara kumva iyi nkuru mbi ntabwo nabyumvaga neza kuko ejobundi twishimiraga ko yibarutse no arigendeye Imana imwakire mubayo kdi HOREB choir dukomeze gukomera