× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mathoucellah yashimye bikomeye umugabo we mu gitaramo cyitabiriwe n’abaramyi b’ibyamamare

Category: Artists  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mathoucellah yashimye bikomeye umugabo we mu gitaramo cyitabiriwe n'abaramyi b'ibyamamare

Igitaramo Mathoucellah yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, ntikizibagirana mu mateka y’ibitaramo bya Gospel mu Rwanda.

Kuwa 04 Kamena 2023, hari inshuti yanjye nkunze kwita runaka kubera ibanga ry’akazi, yarampamagaye ati "Aho nakubeshyeye, reka duhure nkugurire akantu, nanjye ndamusubiza nti, uyu munsi ntabwo mboneka kuko nshishikajwe no kugumana amahoro mu mutima.

Mucuti wanjye ati, humura n’ubundi ntabwo mushikaki yatuma uyabura ahubwo ariyongera! Nanjye nti "oya simboneka yewe, ihangane gahunda ni gahunda, uyu munsi njye na Paradise.rw turirirwa i Gikondo, ubu Mathoucellah niwe uri ku ibere, arangije arakupa, n’ubu sindongera kumuca iryera.

Ubwo rata reka nibwirire inshuti zanjye, nahise ndeba ku isaha, mbona amasaha arimo kuvaho imwe, mbwira madamu nti ’shyira amazi ahabugenewe’, ntabatindiye nyuma yo kwitegura, nahise nteramo ka gapate kanjye keza, mfata ibikoresho byanjye nako bya Paradise.rw.

Nafashe kandi n’urwandiko rw’inzira nerekeza i Gikondo Sejemu cyangwa se Rwampara kugira ngo ntazabarirwa ko abantu bagumanye amahoro yo mu mutima atangwa na Kristo, njyewe nkagumana aya burusheti, dore ko hari abiyahura baziriye. Mwibuke ko Mathoucellah ahangayikishijwe n’abiyahura!

Ku isaha ya saa Yine n’igice nari nageze mu rusengero, nkomeza kwiyumvira ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo z’amakorali. Gusa ntababeshye, umwuka wari umwe kuko wumvaga ubutumwa nyir’izina ari ukugumana amahoro.

Reka twigire mu giterane nyir’izina!!

Ahagana saa cyenda zuzuye, igitaramo cyari gitangiye ku mugaragaro. Ni igiterane cyateguranywe ubushishozi, kirasengerwa, gishorwamo amafaranga ndetse gihundagazwaho imigisha n’abakuru.

Nyuma yo kwakirana, Korali Naioth isanzwe iririmbamo umuramyi Mathoucellh ndetse n’umutware we Bwana Hakizimana Jean Claude, yageze ku ruhimbi. Yinjije abantu mu mahoro yifashishije indirimbo ya Korali Hoziyana igira iti "Shalom, Shalom, amahoro ku bari hafi, Shalom, shalom, Amahoro ku bari kure!!"

Buri wese wari aho yahise abona ko amazi atakiri ya yandi, yinjira mu mwuka w’igiterane. Yakomeje iririmba indirimbo esheshatu zirimo iyitwa Ushimwe iri mu njyana y’igihinde. Iyi ndirimbo isanzwe ikunzwe cyane yatumye n’abari bicaye bahaguruka. Naioth yakomeje guhesha izina ry’Uwiteka icyubahiro binyuze mu ndirimbo Urakomeye ndetse n’izindi.

Mbere yo kugaruka mu cyicaro, korali Naioth yazamuye amarangamutima y’imbaga mu ndirimbo Yesu niwe wabanje kunkunda. Abitabiriye igiterane Bbose bahise bahaguruka bafatanya na Naioth muri iyi ndirimbo.

Iyi korali izwiho kwambara neza ndetse no kuberwa yahise iha ikaze umwana wabo Mathoucellah wasesekaye ku ruhimbi ahagana saa 16h25. Mbere yo kwinjira ku ruhimbi, Umushumba w’itorero yasekeje abantu ati: "Ntacyo tugomba gukora ataraza". Byari bigoye kumenya aho uyu muririmbyi ari buturuke.

Mbere yo kugera ku ruhimbi, habanje abasore b’ibigango mu makoti meza y’umukara, abantu babanza gutekereza ko Mathoucellah ari hagati yabo, ariko ntawari uri muri bo.

Hakurikiyeho abandi bakobwa bambaye neza, binjirana ingendo isa nka ba Nyampinga, abantu bati ’wasanga arimo’, bararanganya amaso baramubura.

Mukanya gato, umutware we Claude, yafashe microphone azenguruka urusengero araranganyamo amaso abaza ati "Yemwe, nta Mathoucellah wanjye mwamboneye? Ku mutima nti, ’Nawe ari uwawe wamubuze nkanswe twebwe’?

Hakurikiye ijwi ry’ituza. Mathoucellah atungurana ku ruhimbi. Yaje mu ijwi rirangurura ati "Shalom, Yesu yaduhaye amahoro". Yari agaragiwe n’umusore mwiza uvuza akarumbeti. Ni bwo yahise aririmba ati "Amahoro y’Umwami Yesu Kristo naganze". Yahise akomeza aririmba indirimbo yibutsa abantu gukomeza icyo bafite kugira ngo hatagira ubatwara ikamba.

Nyuma y’iyi ndirimbo yaririmbye na none yibutsa abantu ko hariho izina rifite ubutware mu isi no mu ijuru. Yanze gusoza atibukije abantu ko Yesu ari we mucyo w’isi.

Nyuma y’iyi ndirimbo, yahise asaba abari mu rusengero rwa ADEPR Sgeem guhaguruka bakamufasha kuririmba indirimbo Ngumana amahoro yitiriwe iki giterane. Byabaye nko korosora uwabyukaga kuko bahagurukiye icyarimwe bamufasha iyi ndirimbo dore ko wasangaga benshi bayizi.

Nyuma y’iyi ndirimbo, Mwalimu Jean Paul Nzaramba usengera muri ADEPR Nyarugenge yafashe Micro asoma ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 14:27 aho Yesu yabwiraga intumwa ze ngo "Mbasigiye amahoro adatangwa n’abisi", aha yasobanuye ko nta kindi cyatuma umuntu atunga amahoro uretse kwihana ibyaha ukakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza ndetse no kunyurwa.

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, Alexis Dusabe na Nshuti Bosco bakiriwe ku ruhimbi

Alexis Dusabe yahise afata agatuti aririmba indirimbo ze ziganjemo inshya ndetse n’izo hambere zirimo "Ninde wamvuguruza". Yasoreje ku ndirimbo ya korali Hoziana yitwa "Tugumane", ikaba yarafashije abitabiriye igiterane. Mathoucellah yagarutse ku ruhimbi aririmba indirimbo ebyiri ahita yakira Bosco Nshuti.

Uyu muramyi uzwiho gufashwa ndetse no kumenya guhagurutsa imitima yicaye, yahereye ku ndirimbo ye nshya "Niyo yadukunze", aririmba "Rukundo", "Yanyuzeho", "Ni muri Yesu", asoreza ku ndirimbo "Ibyo ntunze" iri mu zikunzwe cyane. Abitabiriye igitaramo bamufashaga kuririmba dore ko indirimbo ze bari bazizi.

Nyuma y’aba baramyi, umushumba w’iri torero yahise yakira Claude umugabo wa Mathoucellah bashimira abantu batandukanye barimo ababyeyi b’uyu muramyi bari baje kubashyigikira, ubuyobozi bw’itorero, Mwalimu Josue, Umunyamakuru Nicodeme na Aline Gahongayire banitabiriye iki gitaramo bahamara umwanya mutoya, Aime wabafashije gukora sound, Espe wabafashije decoration, korali Naioth, itangazamakuru ndetse n’abandi.

Nyuma y’iki gitaramo, Paradise.rw yaganiriye na Mathoucellah atubwira akari ku mutima we. Yagize ati: "Nyuma y’iki gitaramo, umutima wanjye uranezerewe, nyuma y’umunaniro mwinshi mfite, ndanezerewe, ibyo nateguye hafi ya byose byagezweho".

"Narabikoze kandi intego y’ivugabutumwa nayigezeho, kubona abantu bihana bakakira agakiza, Imana yangiriye neza, kandi ndi kubasabira gukomera mu gakiza bakazabona ubugingo buhoraho". Yakomeje agira ati, "Abantu bari bishimye, bafite amatsiko, byagenze neza cyane".

Abajijwe icyamutunguye cyane muri iki gitaramo, yagize ati: "Natunguwe n’uburyo nitwayemo, doreko nari mvuye mu bihe by’ibyago (urupfu rwa Wilson, umugabo wa Claire baririmbana akaba inshuti ye), ati: "Siniyumvishaga ikirere nzaba mfite, ibyago twagize byarampungabanyije, gusa Imana yampaye amahoro, impa ibyishimo, impa amahoro n’imbaraga nakoresheje muri iki gitaramo".

Yakomeje ati: "Ikindi cyanshimishije ni uburyo nashyigikiwe n’abahanzi barimo Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Aline Gahongayire, Neema Marie Jeanne, Umunyamakuru Nicodeme ndetse n’abandi". Yongeyeho ati: "Ikindi kintu cyantunguye ni urukundo nabonye abantu bankunda ku buryo umuntu yicara agatekereza ko ampa impano. Byankoze ku mutima".

Kubona abantu benshi kandi ubona ko badashaka gutaha byari byiza gusa

Twirinze gusoza tutamubajije ku ruhare rw’umugabo we mu mitegurire y’iki gitaramo, yagize ati: "Umugabo wanjye sinabasha kumuvuga ngo murangize. Ni umuhanga, ni umunyamurava mu byo akora, agira ishyaka ryinshi, azi gutegura neza".

Yakomeje ati: "Tujya gutangira iki gitaramo, namwigiyeho kudacika intege, kutarambirwa, guca bugufi, ni intwari cyane. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo igitaramo kigende neza, atanga imbaraga n’ibitekerezo. Ubusanzwe, dusanzwe dukundana ariko noneho bigiye kurushaho".

Claude, umugabo wa Mathoucellah baririmbana muri korali Naioth

Ikipe y’abakobwa bafashaga Mathoucellah

Mathoucellah no gushayaya arabibasha iyo yafashijwe

Mathoucellah akunda kuvuga ineza y’Imana

Ati ’Mana uri mwiza Koko!!!’

Ev. Jean Paul Nzaramba ati ’Amahoro yuzuye atangwa na Yesu Kristo wenyine’

Bosco Nshuti ati ’Segemu mwe, Yesu Kristo abanyureho’

Alexis Dusabe yanejeje imitima y’abitabiriye iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ndashima Imana yabaye muriki giterane ahubwo giravuba udutegurire icyindi

Cyanditswe na: Mm Teta  »   Kuwa 07/06/2023 07:26

Murano neza amahoro atagwa na yesu abekurimwe ndishimye cyane kuba igitaramo cyaragenze neza nubwo ntabashike kuhagera kubera impamvu zantunguye ndabashimira kumbaraga zose mwakoresheje Imana ikomeze ibonjyerere imbaraga. Uwiteka nabashoboza muzonjyere mugaruke byibura rimwe mumezi 3 turabakunda cyane mufasha benshi.

Cyanditswe na: Dushimimana felix  »   Kuwa 06/06/2023 14:27