× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Maranatha Family Choir mu butumwa bwo #Kwibuka31: “Amajwi yacu ntazongera kudutanya, intero Ndi Umunyarwanda”

Category: Choirs  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Maranatha Family Choir mu butumwa bwo #Kwibuka31: “Amajwi yacu ntazongera kudutanya, intero Ndi Umunyarwanda”

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maranatha Family Choir, itsinda rizwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryatanze ubutumwa bukomeye bushimangira urugendo rwo kwiyubaka, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.

Mu butumwa bwabo, bibutse uburyo amajwi yakoreshejwe nabi mu gihe cya Jenoside, aho yagizwe intwaro y’urwango n’icuraburindi:

Bati: “Mu 1994 ubwo Abatutsi bakorerwaga Jenoside, amajwi yahindutse intwaro y’icuraburindi, akoreshwa mu gutanya no gusenya no kwica. Ariko uyu munsi, twahisemo ijwi rishya, ijwi ryo gukiza, kunga, kubaka ubumwe n’iterambere.”

Basobanuye ko nyuma y’ayo mateka akomeye, Abanyarwanda bahagurutse mu mbaraga nshya, bifashishije amajwi yabo nk’intwaro yo kubaka amahoro:

Mu mubabaro, Abanyarwanda twarahagurutse, duhagurukana umutima ukomeye. Twavanye imbaraga mu bikomere, turangurura ijwi ry’amahoro n’indirimbo y’icyizere.”

Amajwi y’iki gihe, nk’uko babyemeza, ntazongera gukoreshwa mu gutanya, ahubwo agomba gusakaza ubutumwa bw’ubumwe, ubwiyunge n’urukundo: “Amajwi yacu ntazongera kudutanya, ahubwo intero ni imwe: Ndi Umunyarwanda.”

Maranatha Family Choir ni itsinda ry’abuhanzi bafite igikundiro, rikaba ryarahisemo kuririmba ubutumwa bufasha abantu kubaho bafite ibyiringiro n’icyerekezo. Mu bihe nk’ibi byo Kwibuka31, ubutumwa bwabo burashimangira ko u Rwanda rwarokotse, kandi ko “Ijwi rishya ry’amahoro n’icyizere” ari ryo rikwiye kuranga buri Munyarwanda.

Twibuke Twiyubaka
Kwibuka31 – Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
[www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
Ubumwe, amahoro, ubudaheranwa – Ibi nibyo bizima byacu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.