× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Manzi Lucien (inyenyeri y’ahazaza) wakoranye na James & Daniella agiye gukora igitaramo

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Manzi Lucien (inyenyeri y'ahazaza) wakoranye na James & Daniella agiye gukora igitaramo

Umuramyi Manzi Lucien uzwi muri True Promises na Shalom Choir yateguje umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni umugoroba wiswe "At the feet of the lord worship live concert" azafatiramo amashusho y’indirimbo ze nshya azamurikira abakunzi be mu minsi iri imbere.

Manzi Lucien, ni umuramyi usengera muri ADEPR Nyarugenge akaba inkingi ya mwamba muri Shalom Choir, akaba anabarizwa mu itsinda rya True Promises rimaze kuba ubukombe.

Uyu mugoroba udasanzwe uzaba tariki ya 06 Werurwe 2026. Abakunzi b’uyu muhanzi bazahurira muri Faith Evangelical church (Gatsata) ahazabera iki gitaramo cye.

Uyu muramyi uzwi ku izina ry’ "Inyenyeri y’ahazaza" yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Iriba" yakoranye na James & Daniella.

Uyu muramyi kandi ashyirwa mu baririmbyi bafite ijwi ryiza mu gihugu ku bw’iyo mpamvu akubne kwiyambazwa n’abahanzi benshi mu gihe bafite ibitaramo no mu ndirimbo zabo.

Manzi Lucien (inyenyeri y’ahazaza) wakoranye na James & Daniella agiye gukora igitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.