Umuhanzikazi Dufashwanayo Jeanne, uzwi cyane mu ndirimbo zihumuriza imitima zirimo Hari Umunsi, Ubushake Bwawe n’izindi, yateguye igitaramo cyihariye cyiswe “Nimuhumure.”
Ni igitaramo kizabera mu Karere ka Nyabihu, mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (SDA) rya Kabatwa, Intara y’Ivugabutumwa ya Kalisimbi, ku wa 26 Mata 2025.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka mu Ivanjili ya Yohana 16:33, aho Yesu avuga ati:
“Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
Dufashwanayo Jeanne azaba aririmbana n’abandi bakunzi b’ibihangano bye byamamaye cyane mu itorero no ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze guhimbaza Imana mu ndirimbo zigaruka ku mahoro, ihumure n’icyizere.
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo gusingiza Imana, kwegerana nk’abizera, no guhemburwa mu buryo bw’umwuka. Abatuye Nyabihu n’uturere tuyegereye baratumiwe by’umwihariko.
Ahazabera igitaramo: Itorero SDA Kabatwa – Nyabihu
Itariki: 26 Mata 2025
Umushyitsi mukuru: Jeanne Dufashwanayo
YouTube: DUFASHWANAYO Jeanne
Reba zimwe mu ndirimbo zigaragaza ubutumwa azanye muri iki gitaramo kuri YouTube:
“Nimuhumure nanesheje isi.” – Yohana 16:33
Tegura urugendo, menyesha n’abandi, kuko Imana igiye kuhahishurira byinshi!