Kuri iki Cyumweru habaye amasengesho yo gusengera igihugu ahuza urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi, akaba yitabiriwe n’abarimo Madamu Jeannette Kagame, Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.
Madamu Jeannette Kagame kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023 yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu ahuza urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi. Aya masengesho azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast yabereye muri Kigali Serena Hotel.
Ni amasengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, akaba yitabiriwe kandi n’abayobozi muri Guverinoma, abo mu miryango ishingiye ku myemerere n’amadini, abo mu nzego z’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abandi, bose hamwe bakabakaba 400.
Madamu Jeannette Kagame, Ange Kagame, Bertrand Ndengeyingoma, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Aline Gahongayire, Lt Col Simon Kabera, Gasumuni, Ishimwe Clement, ni bamwe mu bitabiriye aya masengesho.
Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti "Abayobozi bato no kurera muri iyi Minsi’ bisobanuye "Young leaders and parenting today" mu rurimi rw’Icyongereza. Abayitabiriye baramije Imana mu ndirimbo zayobowe n’abaririmbyi barimo Josh Ishimwe ugezweho muri iyi minsi.
Moses Ndahiro Chairman wa Rwanda Leaders Fellowship, RLF, yahaye ikaze buri wese witabiriye aya masengesho, abibutsa insanganyamatsiko y’uyu munsi ariyo ‘Young Leaders & Parenting Today’ ishoboye imizi mu cyanditswe Proverbs 127: 3-5.
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship utegura aya masengesho Ndahiro Moses avuga ko muri rusange intego y’aya masengesho ari ugushimira Imana ibyiza ikorera u Rwanda n’Abanyarwanda no kuyiragiza mu bihe biri imbere.
By’umwihariko ariko ngo aya masengesho y’urubyiruko azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast agamije gufasha kubaka mu rubyiruko indangagaciro za gikirisito kugira ngo nk’abayobozi bakiri bato zibafashe kuzuza inshingano bafite muri iki gihe no mu bihe biri imbere.
Warren Edward Buffett uri mu bayitabiriye, yavuze ko kuba uyu munsi wicaye mu gicucu ni uko hari uwateye igiti mu minsi yatambutse. Ati "None se wowe cyangwa jyewe ni ibihe biti turimo gutera uyu munsi ngo abaturi inyuma bazabone aho bazugama izuba mu gihe cyizaza?".
Rwanda Leaders Fellowship yashimiye abasangiza b’amagambo bikije ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi. Abo ni Hon. Imaniriho Clarisse umudepite mu nteko nshingamategeko uhagarariye urubyiruko, Bwana Irene Mizero ni Umuyobozi wa Mizero Care Organization na Madamu Umurerwa Jacqueline, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri Camp Kanombe.
Madamu Jeannette Kagame mu bitabiriye aya masengesho