Mu gihe hari benshi bagera i mahanga bakamanika inanga bagatera Imana yabo umugongo, Eric Niyonkuru utuye Finland akomeje kuba ambasaderi mwiza wa Kristo aho yasohoye indirimbo "Yaje aje".
Muri iyi ndirimbo, Eric Niyonkuru agira ati: "Yaje aje mu bwiza avukana umugambi mwiza". Akomeza agira ati: "Urukundo rw’Imana ni Yesu inzira y’ukuri"!
Mu kiganiro na Paradise, Eric Niyonkuru ati: "Muri iyi ndirimbo nashakaga kwibutsa abantu ko Noheli atari ikiruhuko nk’uko bamwe babitekereza".
Ati: "Noheli si Ikiruhuko cyangwa impano, ku bakristo ni isezerano ry’Imana ryari risohoye kandi riduha n’ibindi byose kuko muri Yesu ni ho tuboneramwo byose."
Avuga ku ihishurirwa yagize ryavumbutsemo ubu buhanuzi mu ndirimbo, Eric ati: "Ihishurirwa ryaje riturutse mu byanditswe byera. Azabyara umuhungu uzamwite Yesu, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.’’-Matayo 1:21.
Eric ati: "Nahishuriwe ko Yesu nkwiye kwizihiza ivuka rye ngashima Imana yamuduhaye."
Iyi ndirimbo iragaragaza ko Eric Niyonkuru ageze ku rundi rwego:
Eric Niyonkuru ni umuhanzi watangiye kuririmba akiri muto, gusa akaba amaze igihe kitari kinini atangiye urugendo rwo kuririmba ku giti cye. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo zirimo: Atatenda, Nahimbazwe, Wahozeho ndetse na Yaje aje aherutse gushyira hanze.
Ubusesenguzi bwa Paradise: Akenshi iyo umuhanzi agitangira urugendo rwa muzika usanga indirimbo ahereyeho iba ikeneye inyunganizi nyinshi. Kuri iyi ndirimbo ya Kane ya Eric Niyonkuru iteretse ahantu heza uyu muramyi.
Impamvu ni uko iyi ndirmbo yumvikanamo ubuhanga mu buryo bw’imyandikire, ikagira melody iryoheye amatwi ndetse ikaba yaritondewe mu buryo bw’imitunganyirizwe bw’amashusho ndetse n’amajwi. Amashyi menshi kuri uyu muramyi umaze kumenya kubyina.
Umugore wanjye niwe mufatanyabikorwa w’Imena - Eric Niyonkuru
Umugisha wa mbere uhera mu rugo. Mu kiganiro na Paradise, uyu muramyi Niyonkuru yashimiye byimazeyo umugore we ukomeje gushyigikira umuziki we.
Eric Niyonkuru arateganya gukora igitaramo ngarukamwaka
Uyu muramyi uzwiho kugira umutima mwiza wa zahabu yavuze ko ateganya gukora igitaramo. Ati: "Ndategura igitaramo ngarukamwaka, mu kwezi kwa 3 nzatangaza ukwezi kizaberamo".
Yavuze kandi ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya mu mwaka wa 2026 zisoza album ya mbere zikaba ziganjemo izizakorerwa i Kigali.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "YAJE AJE" YA ERIC NIYONKURU