× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Louise wa Gatonda uhuje amateka n’umuhanuzi Daniel yashyize hanze indirimbo "Sinjye uriho" - VIDEO

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Louise wa Gatonda uhuje amateka n'umuhanuzi Daniel yashyize hanze indirimbo "Sinjye uriho" - VIDEO

Izina Louise wa Gatonda rikomeje kuba ubukombe muri Diaspora.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Manishimwe Louise watuzaniye indirimbo nziza cyane yise ’Sinjye uriho’ ni umwe mu baramyi bahamagawe n’Imana ngo bakore umurimo wayo mu gihe kigoye nk’uko n’izindi ntwarane zatubanjirije zanyuze mu mahwa kugira ngo nizimara kwemerwa zizamere nka zahabu yatunganyirijwe mu ruganda.

Abanyarwanda benshi by’umwihariko ababa muri Diaspora bakomeje kwishimira indirimbo y’uyu muramyi uhuje amateka na Daniel wo muri Bibilia, ikaba indirimbo yise "Sinjye uriho".

Dore isano iri hagati ya Louise n’umuhanuzi Daniel

Mu gitabo cy’umuhanuzi Daniel uhereye ku gice cya mbere umurongo wa mbere, hari umutwe w’ijambo ry’Imana uvuga ngo "Imana iha umugisha Daniel na bagenzi be". Iyo winjiye muri iki gitabo usobanukirwa neza urugendo rukomeye umuhanuzi Daniel na bagenzi be banyuzemo, ndetse n’ubuzima busharira babayemo nyuma yo kugera mu gihugu cy’i Baburoni.

Nyuma y’uko abayuda bakoze ibyangwa n’Uwiteka bakaramya ibigirwamana ndetse bakiyandurisha ubusambanyi, by’umwihariko ku ngoma y’umwami Manasseh, Imana yararakaye iza no kubatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Baburoni ku ngoma y’umwami Sedekiya. Abayuda Bose baranyazwe bajyanwa i Baburoni mu gihugu cy’ubunyage.

Bageze i Baburoni, bamwe mu bayuda bibagiwe ukuboko gukomeye k’Uwiteka bivanga n’andi mahanga. Nyamara Daniel we na bagenzi be batatu bagambiriye kutiyandurisha ibyo kurya by’Ibwami (Daniel 1:8-9).

Louise wa Gatonda kuri ubu atuye muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kuva mu Rwanda, ari naho yakomereje amasomo ye ya Kaminuza.

Akimara kugera muri kiriya gihugu, yakomeje indangagaciro zo kwitwa Umukristo utabivanga, yiyunga na bagenzi be bakijijwe, yiyemeza guhindura amahanga aho guhindurwa nayo, nk’uko Daniel na bagenzi be babigenje. Aha niho yatangiye kujya aririmba amashimwe n’Imirimo by’umwami Yesu Kristo.

Yasohoye indirimbo zitandukanye ndetse zikundwa n’abatari bake

Mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2020, uyu mukobwa yakoze indirimbo "Hold on" yakiriwe neza n’abantu batandukanye bitewe n’uko yasohotse mu bihe isi yose yari itangiye guhangana n’icyorezo cya Covid 19, ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza no gukomeza imitima yihebye.

Nyuma y’iyi ndirimbo, yasohoye indi yise "Ntumpiteho" yasohoye mu kwezi kwa 1,2021. Iyi ndirimbo yanditse yifashishije ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ya 36 mu ndirimbo zo gushimisha Imana, ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kwinginga Imana ikabarengera mu bihe bitoroshye bya ’Guma mu rugo’ bari barimo.

Uyu mukobwa twakwita Mutarambirwa yongeye gusohora indirimbo inogeye amatwi yise "Amashimwe", ikaba yarasohotse mu kwezi kwa 8/2021. Ni indirimbo yanditswe nyuma yo kwibuka imirimo itarondoreka yakoze mu buzima bwe, ikamuha agakiza ndetse ikakamurindiramo, byongeye ikaba yaramurinze mu bihe bitoroshye bya Covid 19.

Nyuma yo gukora ziriya ndirimbo, yongeye gukora ibyo yamenyereje abakunzi be asohora indirimbo nziza cyane, ya yindi wumva ukumva mu mubiri wawe no mu bugingo birahindutse. Ni indirimbo yise "Waduhetse ku mugongo" yakunzwe bikomeye dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 381 mu mwaka umwe gusa. Ikozwe mu njyana y’Igisirimba.

Mu kiganiro cyiza cyuje ubwisanzure yagiranye na Paradise.rw, Louise wa Gatonda yagarutse ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze yitwa "Sinjye uriho". Yagize ati: "Iyi ndirimbo "Sinjye uriho" nayanditse ku bw’amashimwe yari yuzuye umutima, nibutse ineza y’Imana, nibutse ko ntacyo ndicyo, ahubwo ko Imana ariyo mugenga w’ibihe.

Nibutse ko ntacyo nakwishoboza atari Imana inshoboje, ibintu byinshi twabikora mu buzima ariko ntitwakwiha umwuka duhumeka. Umwuka duhumeka ni Kristo uwutanga, ntabwo twishyura ubukode bw’umwuka cyangwa twishyura ideni ry’umwuka, twawuherewe ubuntu, kimwe n’agakiza twagaherewe ubuntu, byose tubishobozwa na Kristo".

Indi mpamvu yatumye atanga ubutumwa muri iyi ndirimbo yagize ati: "Mu minsi ishize twakoze impanuka, nibutse ko hari abo twayikoranye batashye, nibuka ko iyo ataba imbaraga z’Imana ndetse n’ubushobozi bwayo, simba ngihumeka umwuka w’abazima".

Yasobanuye ko iyi ndirimbo ikubiyemo kwisuzuma ndetse no kwitekerezaho no kugaragaza uburyo Imana iri hejuru ya byose. Uyu muhanzikazi usanzwe ukunda icyamamare Israel Mbonyi, yasohoye iyi ndirimbo ye nshya nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo "Shimwa mwami" y’umuhanzi Bahati Jack.

Ubwo twamubazaga umuhanzi afata nk’ikitegererezo yagize ati: "Abahanzi nkunda ni benshi".. Yongeyeho ati: "Nkunda indirimbo za Israel Mbonyi, nkunda ukuntu ari umuntu uciye bugufi, mu mivugire ye, ndetse no mu mibanire ye, niwe mfata nk’ikitegerezo, ariko muri rusange nkunda abahanzi benshi".

Ushaka gushyigikira uyu muhanzikazi no gukurikirana ibikorwa bye by’umuziki, wasura imbuga nkoranyambaga akoresha, aho amazina ye ari Louise wa Gatonda. Indirimbo ze zigaragara ku murongo wa YouTube ariwo Louise wa Gatonda.

Louise wa Gatonda akunzwe mu ndirimbo "Waduhetse ku mugongo"

Louise wa Gatonda ahuje amateka n’umuhanuzi Daniel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "SINJYE URIHO" YA LOUISE WA GATONDA
https://youtu.be/WiMfKcl8cuw

RYOHERWA N’INDIRIMBO "WADUHETSE KU MUGONGO" YA LOUISE WA GATONDA
https://www.youtube.com/watch?v=ruLSNt_WFRg

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.