Jimmy Rubibi n’umuryango we kuri ubu ntibakibarizwa mu gihugu cy’u Rwanda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa All Gospel Today, umuyobozi wa Holy Entrance Ministries, Jimmy Rubibi, yagize ati: "Muraho nshuti za Holy Entrance Ministries, ndabashimira cyane ku rukundo mudukunda no kudushyigikira umunsi ku wundi.
Mboneraho no kubamenyesha ko nimutse n’umuryango wanjye twagiye gutura muri America, ubu Holy Entrance iyobowe n’umugabo bita Yvan Gihamire, ndifuza kubaha nimero ziwe uwadushaka aho tuboneka, nsoje mbashimira ubufatanye bwiza, murakoze cyane".
Mu kiganiro gitoya yagiranye na Paradise.rw, Rubibi yagize ati: "Ubu tuvugana nageze muri Amerika, nahageze kuri uyu wa Kabiri".
Holy Entrance Ministries ni Umuryango wa gikristo, usanzwe uzwiho gukora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo. Uyu muryango kandi ugizwe n’abakristo baturuka mu matorero n’amadini atandukanye.
Holy Entrance Ministry yakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Umunyamibabaro’, ‘Aracyakora’, ‘Sinzahwema’ ndetse n’izindi. Rubibi Jimmy wayoboraga iri tsinda, agiye muri Amerika nyuma yo kurushinga n’umukunzi we Benitha Furaha.
Jimmy Rubibi na Benitha Furaha bakoze ubukwe mu birori byabaye tariki 01 Mata 2023 kuri Mlimani Garden Rebero mu Mujyi wa Kigali. Basezeranije mu rusengero rwa EENR Kanombe.
IYIBUTSE UBUKWE BWA JIMMY NA FURAHA
TAHA IBI BIRORI BINYUZE MU MAFOTO MEZA CYANE YAFASHWE KU MUNSI W’UBUKWE
Bakoze ubukwe bwiza cyane
Benitha yaminuje muri Amerika
Jimmy na Benitha buri umwe yahamije ko yifatiye umwanzuro wo gukunda mugenzi we