Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rev. Baho Isaie yasabye urubyiruko n’amadini kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza hazira Jenoside.
Mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitangira ku wa 7 kugeza ku wa 13 Mata 2026, Rev. Baho Isaie yatanze ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gukomeza kwibuka baniyubaka, no guharanira ubumwe n’amahoro arambye.
Mu butumwa yatanze ku wa 10 Mata 2026, Rev. Baho Isaie yashimiye Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anabagaragariza ko bari kumwe mu bitekerezo no mu masengesho muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka.
Yagize ati: “Muri iki gihe cyo Kwibuka, turibuka ariko tuniyubaka. Duha icyubahiro abo twabuze, kandi tugahitamo ubumwe, urukundo n’ubumuntu.”
Yibanze cyane ku rubyiruko, arusaba kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, rukagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza hatazongera kurangwa na Jenoside. Yagaragaje ko urubyiruko rufite inshingano ikomeye yo kurinda amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Rev. Baho Isaie kandi yibukije abayobozi b’amadini ko bafite uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge. Yagize ati: “Nk’abakozi b’Imana, tugomba gukomeza kwamamaza urukundo, imbabazi n’ubwiyunge, kandi tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”
Yongeyeho ko insengero zigomba gukomeza kuba ahantu h’ihumure n’amahoro, aho buri wese ashobora kubona icyizere n’ihumure, cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka.
Yagarutse by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira imbaraga n’ubudaheranwa bagaragaza, nubwo bafite ibikomere bikomeye batewe n’amateka banyuzemo.
Yagize ati: “Nubwo mufite ububabare bukomeye, mujye mwibuka ko mutari mwenyine. Imana iri hafi yanyu; irabahumuriza kandi ikabaha imbaraga.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Rev. Baho Isaie yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza, ashimangira ko u Rwanda n’amadini bikomeje kubana n’abarokotse mu rugendo rwo gukira no kwiyubaka.
Yasoje agira ati: “Mukomeze kugira icyizere, ejo hazaza ni heza. Imana iri kumwe namwe, u Rwanda ruri kumwe namwe, natwe nk’Itorero rya Kristo turi kumwe namwe.”
Ubutumwa bwe buje bwiyongera ku zindi mpanuro zitandukanye zikomeje gutangwa muri iki Cyumweru cy’Icyunamo, zigamije gukomeza kwibutsa Abanyarwanda amateka no kubashishikariza kubaka Igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’ubudaheranwa.