Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026 abagize Deyoce Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, binyuze muri gahunda ya HAE MOVE, igamije guhuza urubyiruko, ababyeyi n’abarimu mu rugendo rwo kwiga amateka, uburezi n’indangagaciro zubaka igihugu. Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwatanzwe na Thierry Mukeshimana, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Deyoce Rwanda, yashimangiye ko Kwibuka bidakwiye kurangirana n’icyumweru cya Kabiri cya Mata, ahubwo ko bikwiye kuba inshingano n’umuco kuri buri wese cyane cyane urubyiruko.
Yavuze ko gahunda ya HAE MOVE izafasha urubyiruko kwiga amateka y’u Rwanda no gusobanukirwa indangagaciro zigamije kurwanya ko Jenoside yakongera gutegurwa.
Abiganjemo urubyiruko baharaniye gusigasira amateka barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Abitabiriye iki gikorwa bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku mva rusange banafata umwanya wo kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo. Hanaririmbwe indirimbo y’icyizere igaragaza umuhigo wo gukomeza kubaka ubumwe n’amahoro arambye.
Thierry Mukeshimana (ubanza Ibumoso) umuyobozi wa Deyoce Rwanda
Abanyeshuri n’ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gahunda ya HAE MOVE ibafasha kurushaho gusobanukirwa amateka no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukoresha neza amahirwe yo kwiga amateka nyakuri no kurangwa n’indangagaciro zubaka igihugu.
Deyoce Rwanda yatangaje ko iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere tw’igihugu, hagamijwe gukomeza gufasha urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda, guteza imbere uburezi bufite ireme no kwimakaza amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda.