× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Adrien Misigaro yagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Rwanda Komera” ya Sherrie Silver

Category: History  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwibuka 30: Adrien Misigaro yagaragaye mu mashusho y'indirimbo “Rwanda Komera” ya Sherrie Silver

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Adrien Misigaro ni umwe mu bashyitsi b’imena batumiwe na Sherrie Silver, mu mashusho y’indirimbo igenewe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, akaba ari indirimbo yiswe “Rwanda Komera.”

Sherrie Silver ni umukobwa w’umubyinnyi washinze Sherrie Silver Foundation, ni ukuvuga itsinda ry’abaririmbyi rigizwe n’abana akura mu miryango ikennye. Avuga mu muryango w’abatambyi dore ko nyina ari umupasiteri.

Ni umukobwa w’imyaka 29 wavukiye mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, mu muryango ukennye cyane, dore ko na se umubyara yapfuye mbere yuko avuka, inzozi ze zikaza kuba impamo ubwo yatangiraga gukura umusaruro mu mpano ye yo kubyina.

Iyi ndirimbo "Rwanda Komera", amashusho yayo yagaragayemo abantu batandukanye, abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Adrien Misigaro, abahanzi bakora indirimbo zisanzwe n’abandi bafite amazina azwi mu Rwanda mu mirimo itandukanye.

Uretse Adrien Misigaro, abandi bagaragara muri iyi ndirimbo ni nyirayo Sherrie Silver, Umubyinnyi Mpuzamahanga usanzwe ari Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), umuhanzi Chriss Eazy, umuhanzi mu njyana gakondo Massamba Intore;

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kenneth Omeruo, wakiniye ikipe y’Igihugu ya Nigera, Umuraperi Danny Nanone wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa] uyobora ishami rya Urban Music ku rubuga rwa YouTube, umuhanzikazi Alyn Sano, Jazz na Soul wanageze muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa The Voice Afrique;

Umunyamakuru akaba n’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi Naomi Schiff wamamaye mu masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi, umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ariel Fitz;

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, Orezi, umuhazni wo muri Nijeriya, umubyinnyi Lisa Quama wo muri, Dj Toxxyk, Regina Eigbe, umubyinnyi wabigize umwuga wo mu Bubiligi, umuhanzi Okkama;

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndanda Alphonse, Malaika Uwamahoro, umukinnyi wa filime n’ikinamico, umuhanzi Platini, Lucky Nzeyimana, umunyamakuru wa RBA, Producer Sano Panda wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo; David Bayingana, umunyamakuru wa B&B FM Kigali, Didier Maniraguha, umukinnyi wa filime akaba n’umubyinnyi ndetse na Regis Isheja, umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru.

Adrien Misigaro yaherukaga kugaragara mu mashusho y’indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yakoranye na Meddy bise "Niyo Ndirimbo".

Muri uyu mwaka wa 2024, u Rwanda n’Isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke Twiyubaka.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.