Amatorero menshi y’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, asanzwe agira amateraniro ku Cyumweru. Kubera ko icyunamo cyahuriranye n’umunsi wabo wo gusenga, amatorero amwe n’amwe yateranye ayo materaniro kuri uyu wa Gatandatu.
Buri mwaka mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Yamaze amezi atatu, ni ukuvuga kuva muri Mata kugera muri Nyakanga, ariko igihe cyo kwibuka ku rwego rw’Igihugu kimara icyumweru kimwe, kuva ku itariki 7 kugera kuri 13 Mata.
Muri uyu mwaka wa 2024, icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kizatangira ku Cyumweru tariki zirindwi, kandi ibikorwa bimwe na bimwe birahagarara ku munsi wo gutangira n’uwo gusoza, kugira ngo Abaturarwanda bari mu Gihugu babashe kwibukira hamwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Paradise yagiranye ikiganiro n’umwe mu Bahamya ba Yehova bakoze amateraniro yo ku Cyumweru kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko babikoze mu rwego rwo kugira ngo bazifatanye n’abandi mu gutangira icyunamo. Yagize ati: “Twe twahisemo kuyakora kuri uyu wa Gatandatu, kuko ku Cyumweru turatangira icyunamo.”
Uyu Mukristokazi uteranira mu Itorero rya Tumba, mu Murenge wa Tumba wo mu Karere ka Huye yakomeje agira ati: “Si itorero ryacu ryabikoze gusa, kuko no muri Cyarwa duteranira mu Nzu y’Ubwami imwe ni ko babigenje.”
Paradise kandi yavuganye n’umwe mu Bahamya ba Yehova bo mu Karere ka Rulindo n’aka Gicumbi, bayitangariza uko amateraniro basanzwe bagira ku Cyumweru saa Tatu bayahinduriye isaha, kugira ngo inama y’icyunamo izatangire bayasoje cyangwa bayagemo nyuma.
Uwo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rukomo, mu Itorero rya Munyinya yagize ati: “Tuzajya gusenga saa Munani aho kuba saa Tatu, kuko kuri iyo saha tuzaba turi gukurikirana ikiganiro gitangiza icyumweru k’icyunamo.”
Uwo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rukozo we yagize ati: “N’ubundi amateraniro yacu ntatinda, turayakora kuva saa Kumi n’Ebyiri kugera saa Moya n’igice. Isaha ya saa Tatu izagera hashize isaha n’igice tuvuyeyo.”
Iki cyumweru k’icyunamo ku rwego rw’Igihugu kizarangira ku wa 13 Mata, ariko gahunda yo kwibuka yo izakomeza mu minsi ijana.