× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Biratangaje ukuntu inzoka ubwayo no kuyirota mu nzozi bihuye na Bibiliya!

Category: History  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Biratangaje ukuntu inzoka ubwayo no kuyirota mu nzozi bihuye na Bibiliya!

Wari warota inzoka mu nzozi zawe? Niba usubije yego, birumvikana ko uhise wibuka ukuntu wakangutse ufite ubwoba, kuko no mu buzima busanzwe kubona inzoka amaso ku maso bitera ubwoba. Burya bifite aho bihurira na Bibiliya!

Uretse no kuba itera ubwoba, abantu bayizi mu mateka y’ikiremwa muntu, ni ukuvuga mu busitani bwa Edeni. Inzoka bizwi ko yakoreshejwe mu gushuka Eva, bigatuma arya ku rubuto rwabuzanyijwe. Muri make, inzoka ifite amateka yo gushukana, kugira ubwenge bwinshi, kuba intandaro yo kumenya ikiza n’ikibi, no gukora ibyaha.

Kuba uyitinya ugakabya, kuba wayibonye mu mafoto cyangwa imbonankubone, no kuba wayiganiriyeho, bishobora gutuma uyibona mu nzozi zawe. Rero, menya ibindi byihishe inyuma yo kuba wayivuzeho, uyitinya ugakabya cyangwa wayibonye.

Kurota inzoka bishobora gusobanurwa mu buryo bwinshi, bitewe n’uburyo wayirosemo, imico y’aho utuye n’uko inzoka ifatwa mu gace k’iwanyu, urugero wenda mukaba muri muri bamwe bavuga ko inzoka igereranya Satani cyangwa ari Satani bya nyabyo, kuba wumva ko iyo uyishe ukizwa ibyaha runaka n’ibindi, ndetse bikanaterwa n’uko wowe ubwawe uyifata mu marangamutima yawe.

Reka dusesengure byimbitse icyo inzoka ishobora kugereranya mu nzozi:

Icya mbere. Mu gihe wayirose yikuramo uruhu rushaje, ibyo bamwe bita kwiyinurura, bigaragaza impinduka mu buzima bwawe. Si mu buryo bw’umwuka byanze bikunze, ahubwo no mu buzima busanzwe bigereranya Guhinduka no Kuvuka ubwa kabiri:

Inzoka zikuraho uruhu rwazo rushaje mu nzozi, zigereranya inzira yo guhinduka, kuvugurura, no kuvuka ubwa kabiri. Mu nzozi, ibi bishobora kugereranya ko hari ikintu kibi waretse gukora ku giti cyawe, guhindura ingeso za kera, imyizerere, cyangwa ibice byawe by’umubiri bikaba byaramugaye, urugero wenda warakoze nk’impanuka cyangwa wenda kuyikora ugatakaza rumwe mu ngingo zawe.

Icya 2. Kuyibona mu nzozi bishobora kugaragaza ko ikintu ufite nubwo ari cyiza ariko kizakwangiza.

Inzoka mu nzozi, zishobora kwerekana icyiza giherekejwe n’ikibi, gukiza bijyanye no kugira nabi. Inzoka yo mu busitani bwa Edeni yazanye ubumenyi ariko buherekejwe n’icyaha. Yatumye umuntu amenya icyiza n’ikibi, amenya ko atambaye, ariko uzi aho byamugejeje.

Kurota inzoka rero byerekana ubwenge bwayo n’akaga ishobora guteza. Ibi bishobora kugereranywa n’uko mu buzima bwawe hari ikintu ufata nk’icy’ingirakamaro kandi gishobora kwangiza.

Ese waba ukunda ibikorwa by’ishimisha mubiri? Aho ni kimwe n’uko uba ushobora kuhandurira indwara, ugatwara inda cyangwa ugatera inda itateganyijwe bikakubabaza, kandi mu gihe cyo kubikora wari wishimye. Ni icyiza kihishemo ikibi.

Ibisobanuro bya psychologiya ku mwanya wa 3.

Kubera ko inzoka itinywa, kuyirota bishobora kuba biri guhishura ko ufite ubwoba bwinshi muri iyo minsi, ko hari ikintu kiguteye impungenge, mbese cya kindi utekerezaho ukagira ubwoba. Muri make ni ubwoba n’amaganya:

Niba inzoka itera ubwoba mu buzima busanzwe, kuza mu nzozi bishobora kwerekana ko ufite ubwoba cyangwa guhangayika muri iyo minsi. Ibi bishobora kuba ari umuburo w’ibanga kugira ngo utangire witegure guhangana n’ibishobora kukubaho muri iyo minsi, cyangwa niba hari ibintu wateganyaga gukora ushidikanya ukaba wabireka.

Icya 4. Inzoka ishobora nanone gusobanura uburiganya:

Ishobora gusobanura akaga kihishe utapfa gutahura, urugero nk’umuntu uri mu buzima bwawe ariko akuryarya, atavugisha ukuri.

Akenshi inzoka ifatwa nk’ikimenyetso cy’ibyago, ubuhemu, cyangwa ibibi, ahanini bigaterwa n’inkuru yo muri Bibiliya y’inzoka muri Edeni. Inzozi yaje mu nzozi rero ishobora kwerekana ibyiyumvo byo kwicira urubanza, uburiganya, cyangwa urugamba rwo kumenya guhitamo hagati yicyiza n’ikibi. Birumvikana ko ushobora kuba uri mu bihe bigoye, warananiwe gufata umwanzuro ukwiriye ku kintu runaka.

Ese warose inzoka mu buhe buryo? Wayirose ishaka kukurya, ukina na yo, cyangwa wumvaga mu nzozi itaguteye ubwoba, utayitayeho, wabifashe nk’uko ubona inkoko?

Niba kuyibona byaguteye ubwoba mu nzozi, apana ukangutse, bishobora kwerekana ko mu buzima busanzwe ufite ubwoba bw’ibyo uri guteganya gukora cyangwa ukaba utewe ubwoba n’ibishobora kukubaho.

Niba inzoka yari ifite amahoro, nawe ikaba itagize icyo igutwara kandi ukaba wumvaga kuyibona nta bwoba biguteye, izo nzozi ni nziza kandi ni ingirakamaro. Bishobora kugereranya ubukire mu buzima bwawe, cyangwa kuba mu buzima bufite umutuzo uturuka ku kubona ibyo ukeneye, kuba ufite ubwenge, cyangwa ukaba uri kugwiza ubumenyi mu bintu bitandukanye, cyangwa se nanone ukaba ugiye gutsinda ibigeragezo urimo no kuva neza mu bibazo umaranye iminsi.

Niba inzoka yari ihari gusa itaguteye ubwoba cyangwa ngo ikugirire nabi, kandi ukaba wumvaga nta gitangaza kirimo nk’uko wabona inkoko, bishobora kugereranya ko hari ikintu utari guha umwanya kandi ukwiriye kuwugiha, ahanini kikaba kitari kiza mu buzima bwawe.

Ushobora kuba ubona ko hari ibintu ukwiriye guhindura kuko bitari byiza, ariko ukaba ubyima umwanya kuko wumva ko bidakaze, urugero nko kubona ko mugenzi wawe akuryarya ukabyirengagiza, ukaba ufite ingeso mbi ariko ukayirengagiza kandi wakayihinduye.

Ni kimwe n’uko mu buzima busanzwe ubonye inzoka ntuyice ishobora kukuruma nyuma.
Mu bitekerezo byawe harimo iki muri iyi minsi?

Tekereza ku byo urimo muri iyi minsi. Urimo guhindura ibyakurangaga nk’akazi cyangwa ibindi? Hari umuntu cyangwa ikintu wumva ufitiye ubwoba? Urimo gushakisha ibintu bishya byo gusimbura ibyo usanganywe, cyangwa uhanganye n’ubwoba? Nta kabuza niba warose inzoka ni aho byaganishaga?

Niba uhora urota inzoka, bishobora kwerekana ko ufite ikibazo gihoraho cyangwa ukaba ukeneye ubufasha buhoraho mu bintu runaka.

Inzozi z’inzoka zagereranya byinshi, kuko akenshi ibisobanuro byazo igendera ku byo umuntu ari gucamo ku giti cye, umuco yakuriyemo, imitekerereze agira ku nzoka, cyangwa kuba yayibonye.

Inzoka ishobora kugaragaza irari ry’ibitsina riri mu bitekerezo byawe waba ubizi cyangwa utabizi. Niba umaze igihe ufite umuntu wifuza kuryamana na we, cyangwa hakaba hari umuntu ugukurura muri iyo minsi kandi mudahuje igitsina, ushobora kurota inzoka.

Ni kimwe n’abantu basambana cyangwa ababiteganya. Abo bose bashobora kurota inzoka.
Ikindi, inzoka ishobora kugereranya kumva wifuza gukundwa, mbese ukaba wigunze ku bwo kwifuza umukunzi.

Inzoka ivugwa cyane muri Bibiliya none byatumye igira umwanya mugari mu byo dutekereza bikarangira tunayirose

Niba wumva muri ibi bisobanuro nta na kimwe gihuje n’uko watekerezaga cyangwa kubera ibyo wumvise ahandi, dusangize igitekerezo cyawe ufashe abandi gusobanukirwa izi nzozi kurushaho.

Ushobora kumva ibisobanuro bisumbyeho muri iyi videwo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.