Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, bamwe mu byamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi n’abandi bagize icyo bavuga, banatanga ubutumwa mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda bose gutangira Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu, n’iminsi ijana muri rusange.
Abo iyi nkuru igarukaho ni bane, ni ukuvuga abahanzi babiri mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari bo Meddy na Aline Gahongayire, umuhanzi mu ndirimbo zisanzwe Bruce Melodie na Junior Giti usobanura filime.
Ku rukuta rwa Instagram, Meddy utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we n’umuryango we yagize ati: “Uyu munsi ni intangiriro y’iminsi ijana y’Icyunamo, aho u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka inzirakarengane zishwe mu wa 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hashize imyaka 30 u Rwanda runyuze mu minsi y’umwijima.”
Aline Gahongayire we mu butumwa bwo kwihanganisha Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yanyujije kuri Instagram bwaherekezaga agafoto ko mu bihe bya kera n’injyana y’umuziki ituje cyane yagize ati: “Rwanda, imyaka 30. Rwanda Gihugu cy’iwacu, mpore.”
Bruce Melodie na 1:55 am imureberera mu bikorwa by’ubuhanzi we aho ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iyi minsi y’Icyunamo yagize ati: “Uku kwezi kwa Mata kujuje imyaka 30 kuva mu mwaka wa 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rwavuye kure cyane kugira ngo rugere aho rugeze ubu.
Nk’uko dutangiye iki gihe cyo kwibuka, haracyari ahacu gukomeza kwibuka, kunga ubumwe no kwiyubaka. U Rwanda rwavuye habi, aho rugeze ntihakwiye gusubira inyuma. Ni ahacu nk’ikiragano gishya gukomeza kubaka no kubahisha Igihugu cyacu.”
Junior Giti we yagize ati: “Mpore Rwanda. Hari impamvu nyinshi zidutera kwibuka no kwirinda ko ibyabaye byazasubira ukundi. Nk’Abanyarwanda, reka dufatane urunana mu kwibuka, twubahe ubutwari bw’abarokotse Jenoside, ndetse tuzirikane ubuzima bw’abacu twabuze tubakunda, kuko ni igihombo kinini Igihugu cyagize.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka wa 1994, imara amezi atatu ahwanye n’iminsi ijana, ni ukuvuga kuva muri Mata tariki ya 7 kugera tariki ya 4 Nyakanga 1994, yahitanye abarenga miriyoni.
Kwibuka ku rwego rw’Igihugu bimara icyumweru kihariye gitangira ku wa 7 kugera ku wa 13 Mata buri mwaka, kwibuka bigakomeza mu gihe cy’iminsi ijana.