× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Aline Gahongayire yatangaje uruhare rw’umuhanzi mu guhagararira amateka y’Igihugu

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwibuka31: Aline Gahongayire yatangaje uruhare rw'umuhanzi mu guhagararira amateka y'Igihugu

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye bakomeje kwifatanya n’Abanyarwanda binyuze mu bihangano, ubutumwa n’amagambo y’ihumure.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire, umwe mu bahanzi b’imena mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, na we ntiyacikanywe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Aline yagaragaje uruhare rukomeye abahanzi bagomba kugira mu kubungabunga umuco n’amateka y’Igihugu.

Yagize ati: “Umuhanzi agomba gusigasira umuco w’Igihugu cye, akaba ambasaderi w’umuco n’amateka y’Igihugu cye, akaba umukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko, karukundisha Igihugu bavukamo cyangwa abababyara bavukamo.”

Aya magambo agaragaza neza uburyo Aline ashyira imbere indangagaciro zishingiye ku kwiyubaka, gukunda Igihugu no gutanga icyizere, cyane cyane mu rubyiruko.

Aline Gahongayire, uzwi mu ndirimbo nka “Ndanyuzwe”, “Izina rya Yesu”, na “Warampishe”, yagiye yitabira ibikorwa byo kwibuka, ndetse akenshi agatanga ubuhamya n’inyigisho bigaruka ku kubabarira no kwiyubaka, nk’inzira y’ubuzima bushya.

Muri ibi bihe by’icyunamo, Aline yasabye abahanzi bagenzi be kudatezuka ku nshingano bafite nk’abarezi b’imitekerereze y’umuryango, kandi bagakoresha impano zabo mu kwigisha, guhumuriza no kubaka ubumwe.

Ubutumwa bwe bujyanye n’insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka Twiyubaka”, aho Abanyarwanda bashishikarizwa guharanira ubumwe, gukomeza kwibuka amateka mabi banyuzemo, ariko banubaka ejo hazaza h’amahoro n’ubwiyunge.

Mu gihe tugikomeje icyumweru cy’icyunamo, ubutumwa bwa Aline Gahongayire ni ubusabe n’ihamagarwa ku bahanzi bose: kuba intumwa z’amahoro, urukundo n’ubwiyunge mu Gihugu cyababaye ariko gikomeje kwiyubaka.

Ubutumwa bwa Aline Gahongayire, Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.