× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka30: Apotre Gitwaza yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije Bibiliya

Category: History  »  8 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Kwibuka30: Apotre Gitwaza yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije Bibiliya

Ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku isi, Apostle Paul Gitwaza yasengeye kandi aha ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, abanza gusa n’usenga agira ati: “Ku Cyumweru, ukwezi kwa Kane, itariki ya 7, 2024, uyu ni umunsi wa 98 w’umwaka. Kuri iyi nshuro ya 30 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ngira ngo mwese muri hano abadukurikira n’abatwumva hirya no hino tubahumurize.

Turahumuriza abantu bose babuze ababo, turahumuriza imiryango yabuze abana, turahumuriza abana babuze ababyeyi, turahumuriza abantu babuze inshuti ndetse n’Igihugu cyabuze abantu bacyo bazize akarengane.

Nubwo amateka yacu yabaye mabi kandi ashariye, turashimira Imana ikomeje kudufasha kwandika amateka meza nubwo bitoroshye. Mwese ndabifuriza amahoro ya Yesu Kristo, ayo mahoro amanuke mu mutima, mu ndiba akize amarangamutima yarwaye. Muzongere mugwire kandi mwubake, Amena.”

Yakomeje agira ati: “Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Jye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM/ZTCC twifatanyije n’Abanyarwanda aho bari hose, tuzirikana abacu batuvuyemo.

Kuri iyi nshuro ya 30, Imana ikomeze imitima y’Abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo."

Yakoresheje amagambo aboneka muri Bibiliya agira ati: “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni hatagira uhitaho.’”-Yeremiya 30:17

Gitwaza nanone ati: "Dufatanyirize hamwe gushimira Imana yaturinze iyi myaka 30 yose itambutse. Haciyemo byinshi ariko twabonye gukomera no kurindwa kuva ku Mana yacu. Wowe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo, Uwiteka agukomeze, wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga."

“Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.”-Yeremiya 33:6.

Apostle Paul Gitwaza yasoje agira ati: “Komeza uhange Imana yawe amaso, uharanira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hacu hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo tubigire intego y’ubuzima bwacu, duharanira kwiteza imbere, kwiyubaka no kubaka urwatubyaye.
Imana igusange, ihumurize umutima ubabaye, ikwambike n’imbaraga.
Mukomere, mukomeza kwiyubaka.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.