× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imiryango ya gikirisitu irenga 200 yasabye ONU guhagarika gushyigikira Hamas

Category: Testimonies  »  6 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Imiryango ya gikirisitu irenga 200 yasabye ONU guhagarika gushyigikira Hamas

Imiryango irenga 200 yasabye ONU guhagarika ibyo gushyigikira umutwe wa Hamas, ahubwo igafatanya mu gutanga ubufasha muri Gaza

Imiryango irenga 200 ya gikirisitu, Abayahudi, Abayisilamu n’indi ya gisivile ikorera mu bihugu birenga 15 yasabye Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’amahanga gushyigikira gahunda ya Gaza Humanitarian Foundation (GHF), umushinga ufashwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isirayëli, mu gutanga ubufasha ku baturage ba Gaza batabanje kunyura mu biganza bya Hamas.

Ibyo umuryango usaba ONU
Mu ibaruwa iyi miryango yandikiye Inama y’Umutekano y’ONU n’Inteko Rusange, yasabye ko ONU itazongera kugerageza “guhagarika cyangwa guha isura mbi” ibikorwa bya GHF, ahubwo ikajya ikorana na yo kimwe n’indi miryango yizewe mu gutanga ubufasha.

Ibaruwa yanasabye kandi iperereza ryimbitse ku mikorere ya UNRWA (Ishami rya ONU rishinzwe impunzi z’Abapalestina), nyuma y’uko raporo nyinshi zigaragaza uburyo Hamas ikoresha inkunga itangwa, ikayigurisha cyangwa ikayishyiraho imisoro. Hari n’abakozi ba ONU bashinjwa kujya kwigumanira ibiryo aho kubigeza ku baturage.

“Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko ubufasha bwa UNRWA muri Gaza bwagiye bujya mu biganza bya Hamas, bigatuma yigarurira abaturage kandi ikabyungukiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi. GHF ni inzira yizewe, itabogamye kandi ikora neza,”- Ni ko ibaruwa ibivuga.

Rev. Johnnie Moore, uyobora GHF, yavuze ko ONU “ishaka gusubiza abaturage ba Gaza mu buryo bwa kera Hamas yari yarigaruriye.” Yashinje ONU guhitamo kubuza GHF gukora aho kunenga Hamas.

Ku wa 11 Nyakanga, Ravina Shamdasani, umuvugizi w’Ishami ry’ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, yatangaje ko abantu barenga 800 bapfuye mu gihe bageragezaga kugera ku bufasha, harimo 615 biciwe hafi y’ahari ibiryo bya GHF hagati ya Gicurasi na Nyakanga.

Amakuru y’iyi baruwa aje mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamaze gutanga impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isirayëli, Benjamin Netanyahu, ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ibi byamaganywe cyane n’abayobozi b’Abanyamerika b’Abanyamadini, bavuga ko ICC yibasiye Isirayëli kandi intambara yatangijwe na Hamas ubwo yicaga abantu 1,200 kandi igafataho imfungwa zisaga 240 ku ya 7 Ukwakira 2023.

Kugeza ubu, Hamas ivuga ko abaturage barenga 60,000 bamaze gupfira muri Gaza, ariko imibare ntabwo irerekana neza umubare w’abasivili n’abarwanyi.

Uyu mubano mubi hagati ya ONU na GHF wibutsa uburyo ubutabazi muri Gaza bwakomeje kuba igikoresho cya politiki. Mu gihe impande zombi zikomeza kwitana ba mwana, abaturage basanzwe ba Gaza ni bo bakomeza guhombera hagati y’inyungu z’imitwe ya politiki n’ibihugu bikomeye.

Hano, Abanya-Palestine bari bikoreye ibyo bahawe mu rwego rw’ubutabazi bw’abantu babonye ku muryango wa Rafah, bagenda berekeza mu gace ka Mawasi ka Rafah mu majyepfo ya Gaza ku wa 30 Nyakanga 2025.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.