Kinyamateka, nk’ijwi ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje ubutumwa bw’ihumure, kwibuka n’ubwiyunge ku Banyarwanda bose, cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bavuze ko “Mu gihe twibuka aya mateka y’umubabaro mwinshi, duhamagarirwa kongera gutekereza ku gaciro k’ubuzima bw’abantu no ku nshingano yo kubaka umuryango utekanye, uharanira ubutabera n’amahoro arambye. Jenoside yashegeshe u Rwanda n’isi yose, itwibutsa ko urwango n’ivangura ari umuzi w’ibyago bikomeye byagwirira ikiremwamuntu.
Kinyamateka isaba buri wese gufata umwanya wo kwibuka mu buryo bwimbitse, twiyubaka mu mutima, tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, kandi tukubaka umuco w’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge.
Nk’uko Ijambo ry’Imana ribiduhamagarira, tugomba kwishimana n’abishimye kandi tugahumuriza abababaye, kugira ngo dukomeze urugendo rwo gusana ibikomere no kubaka amahoro.
Ni inshingano ya buri Munyarwanda guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Ibi bisaba kwigisha ukuri, gukunda Igihugu, no guharanira ubutabera butagira kujenjeka. Abayobozi, urubyiruko n’abaturage bose basabwa kugira uruhare rugaragara mu kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu, imbabazi no kubana neza.
Kinyamateka yifatanyije n’imiryango yose yabuze ababo, inashimira abarokotse Jenoside ubudaheranwa n’ukwihangana bakomeje kugaragaza. Irasaba kandi ko dukomeza gufatanya mu bikorwa byo gufasha abarokotse, kubafasha gukira ibikomere no kububakira ejo heza.
Umubare w’imyaka 32 ushize, uduha umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukibaza aho tugeze mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo ivangura, ahubwo rugaragaramo urukundo n’ubwumvikane. Tugomba gukomeza urugendo rwo kwiyunga, twubaka ejo hazaza heza h’abana bacu.”
Kinyamateka isoza isaba buri wese gukomeza gusigasira umuco w’amahoro, kwirinda amagambo n’ibikorwa byatera amacakubiri, no guhora duharanira kubaka Igihugu gishingiye ku kuri, urukundo n’ubutabera.
“Twese hamwe dufatanyije, amahoro arambye arashoboka.”
Ubutumwa bwa Kinyamateka, Ijwi ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, uko bwakabaye ku mafoto akurikira: