Itsinda ry’abaramyi rya Elayono Worship Family rikorera i Kigali mu Rwanda ryasohoye indirimbo “Watubereye Ibyiringiro” mu buryo bwa Live Recording, ryakoranye n’umuramyi David Kega.
Iyi ndirimbo ni cover y’indirimbo yamenyekanye cyane ya True Promises Ministries Rwanda, ikaba yongeye gukorwa hagamijwe gukomeza kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro ku bantu benshi.
Elayono Worship Family ni itsinda ryihaye intego yo gukorera Itorero rya Kristo riyobowe n’Umwuka Wera, rikoresheje impano z’umuziki mu gufasha abantu kugirana ubusabane nyakuri n’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, abagize iri tsinda bavuze ko bahisemo kongera gukora “Watubereye Ibyiringiro” kubera ubutumwa bukomeye buyirimo, bwibutsa Abakristo ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro byabo mu bihe byose.
Bagize bati: “Twakozwe ku mutima n’ubutumwa bw’iyi ndirimbo, tubona ko ikwiye kongera kugera ku bantu benshi mu buryo bushya ariko ubutumwa bw’umwimerere bugakomeza kubaho.”
Basobanuye ko gusubiramo iyi ndirimbo ari uburyo bwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no guhesha icyubahiro umurimo wakozwe na True Promises Ministries Rwanda, ari na bo banditse iyi ndirimbo.
Bagize bati: “Twayisubiyemo kubera urukundo n’icyubahiro dufitiye ubutumwa buri muri yo ndetse no guha amahirwe urubyiruko n’abakunzi b’umuziki wo kuramya kongera guhura n’iyi ndirimbo mu buryo bushya.”
Iyi ndirimbo yaririmbiwemo na David Kega nk’umuyobozi w’indirimbo (song leader), ibintu Elayono Worship Family ivuga ko byaturutse ku mubano ukomeye bafitanye kuva iri tsinda ryashingwa.
Bagize bati: “David Kega ni inshuti yacu kuva ku munsi wa mbere wa Elayono Worship Family. Ni umuntu twubaha cyane, ufite umutima wo gukorera Imana no gushyigikira impano zose.”
Bakomeje bavuga ko Kega atari umuhanzi gusa kuri bo, ahubwo ko ari inshuti, umuvandimwe n’umujyanama wabaye hafi y’itsinda kuva ritangira urugendo rwaryo.
Elayono Worship Family yatangaje iti “Yagiye adushyigikira kenshi kandi ahora atugira inama. Twishimiye cyane gukorana na we kuri uyu mushinga”.
Abagize iri tsinda bavuga ko bahisemo gukorana na David Kega kubera ubucuti bafitanye, umurava agaragaza mu murimo w’Imana ndetse n’uko ijwi rye n’uburyo ayobora kuramya byafasha ubutumwa bw’iyi ndirimbo kugera kure no gukora ku mitima y’abayumva.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri New Life Rwanda, ayoborwa na Musinga Rwanda, mu gihe amajwi yafashwe, avangwa kandi agatunganywa na Cedrick Kayiranga. Iyi ndirimbo kandi yakozweho n’abacuranzi n’abaririmbyi batandukanye bagize uruhare mu kuyitunganya.
“Watubereye Ibyiringiro” ni imwe mu ndirimbo zigize album ya Elayono Worship Family, ikaba yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Iri tsinda ryizera ko iyi ndirimbo izakomeza gukomeza imitima y’abanyuze mu bihe bikomeye, ikabibutsa ko Imana ikiri ibyiringiro by’ukuri kandi bidashira ku bayiringira.
REBA INDIRIMBO YABO