× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amakorari 10 yo muri ADEPR afite indirimbo z’ibihe byose zidasaza

Category: Choirs  »  1 month ago »  Pastor Rugamba Erneste

Amakorari 10 yo muri ADEPR afite indirimbo z'ibihe byose zidasaza

Iyo uvuze indirimbo zuzuyemo amavuta, n’izindi zidasaza zihora zifite ubutumwa bwiza bukangura ibihe byose, haba ku bakuze ndetse n’abato, usanga benshi bazifata nka karahanyuze.

Izo ndirimbo zihishwemo amagambo arimo ukuremwa kw’isi n’ibiyikikije, zigagaragaza gukomera kw’Imana mu Butatu bwayo, zivuga ku gakiza twaherewe n’Umukiza wacu Yesu Kristo, kuko nta handi agakiza gaturuka, ndetse zikagaruka no ku kugaruka kwe.

Bamwe mu banditse ibyo bihangano, benshi bita ibihimbano by’Umwuka Wera, ntibize amashuri ajyanye n’umuziki, ariko bari abahanga mu kwandika no gutondeka neza amagambo aryohereye amatwi y’abayumva.

Abo bahimbyi binjiraga neza mu nganzo ari yo Bibiliya, bagasoma neza, bakacengerwa n’Ijambo ry’Imana, bakayoborwa n’Umwuka Wera, bakandika ibihangano byuzuye ubutumwa budasaza, kimwe n’abanditse indirimbo dusanga mu gitabo “Izihimbaza Imana”, kizwi nk’icy’indirimbo z’Agakiza.

Abakunzi b’indirimbo zakera bazita karahanyuze kubera uburyohe n’umwimerere bibumbatiye ibyo bihimbano by’Umwuka Wera.

Hari amakorari yatangiye kuzibyaza umusaruro, nka Korari Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge, aho zimwe muri izo ndirimbo zanditswe mu bitabo zigurwa n’Abakristo benshi kubera ubwo buryohe n’ubutumwa bukomeye zirimo.

Reka tuvuge ku banditsi batatu badashidikanywaho mu bwanditsi. Pastor Rushema Ephrem wamamaye mu bihe kubera imyandikire ye n’ubutoza muri Korari y’ikigugu ya Hoziyana ADEPR Nyarugenge, ndetse n’ijwi rye rikundwa na benshi, cyane cyane mu ndirimbo nka Gitare n’izindi.

Nta wakwibagirwa Ev. Kwizera Valens, umwanditsi kabuhariwe wa Korari Sinayi ya ADEPR Kamashashi i Kanombe. Yanditse indirimbo Akamanyu ku mutsima, akaba yarabaye n’umutoza.

Iyi ndirimbo yamuteje ibisobanuro byinshi kubera imyandikire yayo n’amagambo ayigize, kuko yakoraga ku mitima ya benshi, ikabacyaha ku byaha bakoraga, ikanabagarura mu nzira nziza. Ni indirimbo yasabwaga cyane kuri Radio Rwanda kubera ubutumwa buyirimo.

Undi ni Neema Marie Janne, ukomoka mu muryango w’abatambyi, kuri ubu akaba ari umubyeyi. Mbere akiri umukobwa, yaririmbaga muri Korari Iriba ya ADEPR mu Mujyi wa Huye, akaba yari n’umunyeshuri.

Yamenyekanye muri iyo korari kubera ijwi rye ryiza, rizira amakaraza, no gukora atizigamye. Yabaye umwanditsi ukiri muto ufite ubuhanga mu gutoza indirimbo muri iyo korari.

Urutonde rw’amakorari n’indirimbo zidasaza

1. Korari Bethania ya ADEPR Gihundwe ― Umbe Hafi

Ni yo mfura mu makorari yose ya ADEPR mu Rwanda. Ibarizwa mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Umbe Hafi, yanditswe na Pastor Nsabayezu Aimable.

Iyo ndirimbo yakunzwe cyane n’abantu benshi bakijijwe mbere, aho bajyaga kuvuga ubutumwa bayisabaga kubera ihumure rikomeye iyirimo. N’ubu, iyo bishoboka, yashyirwa mu gitabo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana (z’agakiza).

2. Korari Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge ― Gitare

Ni korari y’ikigugu yubakiye izina rikomeye mu myaka myinshi. Yagiye igarurira imitima ya benshi aho yageraga hose mu Gihugu. Indirimbo nka Gitare, Nk’uko imisozi n’izindi, zanditswe na Nyakwigendera Rugemangenzi Martin na Pastor Rushema Ephrem, zayihesheje ibigwi bikomeye. Kugeza ubu, Korari Hoziyana yamaze gutunganya igitabo kirimo indirimbo zayo, zifatwa nk’iziri mu bitabo bisanzwe bikoreshwa mu Itorero.

3. Korari Sinayi ya ADEPR Kamashashi (Kanombe) ― Akamanyu k’Umutsima

Ibarizwa mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Yubatse izina ku ndirimbo Akamanyu k’Umutsima, yanditswe na Ev. Kwizera Valens. Iyo ndirimbo yakoraga cyane ku mitima y’abantu, ikabacyaha ku bikorwa bibi, ikanabagarura ku murongo. Yari mu zasabwaga cyane kuri Radio Rwanda.

4. Korari Hermon ya ADEPR Rubavu ― Amatunda

Ibarizwa mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Amatunda, irimo amagambo agaragaza ibyivugo by’umudamu. Iyo ndirimbo yakuruye amarangamutima ya benshi, inasabwa kenshi kuri Radio Rwanda.

5. Korari Impuhwe ya ADEPR Rubavu ― Ikigeragezo

Yashinzwe mu 1987, itangira ari korari y’abana b’ishuri ryo ku Cyumweru. Yamenyekanye mu ndirimbo Ikigeragezo, Abizeye na Bambike imyambaro. Izi ndirimbo zanditswe nyuma y’impanuka y’imodoka abari bayirimo bagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, zikaba zarasabwaga cyane kuri Radio Rwanda.

6. Korari Iriba ya ADEPR Huye ― Witinya

Ibarizwa mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Yamenyekanye mu ndirimbo Ntakibasha na Witinya, zirimo ijwi rya Neema Marie Janne, na we wari umwanditsi n’umutoza. Aho bajyaga hose baririmba, abantu bazisabaga kenshi kubera ijwi rye ryiza, kugeza ubwo zanageze gusabwa kuri Radio Rwanda.

7. Korari Isezerano ya ADEPR Butete ― Mana Wangiriye Neza

Ibarizwa mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru. Yamenyekanye mu ndirimbo Umurengwe na Mana Wangiriye Neza, benshi bamenye nka Ntabwo wandemanye amahembe cyangwa umurizo, yanditswe na Mwarimu Ndahayo Jemus. Izi ndirimbo zatumye iyi korari imenyekana cyane mu ivugabutumwa.

8. Korari Jehovajile ― Turakwemera

Yari igizwe n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya ULK. Yanditse indirimbo zuzuye ihumure n’uburyohe, zirimo Turakwemera, Intsinzi y’Abera na Ryamye mu mahoro. Izi ndirimbo zirimo amagambo yinjira mu misokoro, agahinguranya amagufwa.

9. Korari Kinyinya ya ADEPR ― Urondoreza Ubusa Bukimara

Ibarizwa mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Data wo mu Ijuru, Turaca Ingando, Urondereza Ubusa Bukimara n’izindi. Zimwe zanditswe n’umudamu witwa Mukanyana, uzwi cyane mu myaka ya 1990, aho izo ndirimbo zari ku isonga kandi zigasabwa kuri Radio Rwanda.

10. Korari Itabaza ya ADEPR Gahogo ― Wanciye Iki Yesu?

Ibarizwa mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Wanciye Iki Yesu? na Ndaje, zatumye iyi korari imenyekana cyane hirya no hino mu gihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.