Korali Ituze y’itorero Living Word Temple i Save mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save, Akagari ka Shyanda, yabonye izuba mu mwaka wa 2013, ifite ibihangano byinshi ariko bakaba batarabonye uko babishyira ahagaragara.
Gahunda bafite ni ugukora byibuze indirimbo imwe y’amajwi bakayshyira hanze ku mugaragaro. Umunyamakuru wa Paradise.rw ubwo yaganiraga n’aba baririmbyi, bamutangarije imigabo n’imigambi bafite mu murimo bahamagariwe wo kuririmbira Imana.
Perezida wa Korali Ituze, bwana Nkurikiyinka Venuste yatubwiye bicye kuri iyi korali, anahishura lo bafite indirimbo nyinshi batarasohora. Ati "Korali Ituze imaze kuba ubukombe nubwo nta ndirimbo twari twatunganya ngo ijye hanze ku mugaragaro".
Iyi Korari Ituze iracyakoresha ingoma y’uruhu kuko bataragira ubushobozi bwo kubona ubikoresho by’umuziki. Umunyamakuru wa Paradise.rw yaganiriye n’umutoza w’indirimbo Madamu Mukagakuba Beauty.
Uyu muyobozi yagize ati "Ndi umutoza w’indirimbo muri Korali Ituze, nkaba mbihuje no kuyobora amakorali atatu, Ituze choir imaze imyaka icumi ivutse, ariko twagiye duhura n’ibitudindiza ntitwabasha kugera ku ntego yo kujya muri studio ngo dukore indirimbo".
"Ariko abakunzi bacu bashonje bahishiwe, turi bugufi kubaha ibihangano byacu kuko dufite indirimbo zanditse zirenze 50".
Korali Ituze yagiye ikora ivugabutumwa mu duce dutandukanye haba mu karere ka Huye, Gisagara na Nyamagabe. Ubu biyemeje kudasubira inyuma, barakataje mu kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Bafite amashyushyu yo gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere
Imana yabanye nabo Kandi izabahe no gusohora indirimbo zabo
Imana ibashijyicyire turabakunda Kandi tubasimiye intambwe muri gutters murakoze