× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Ubutumwa Aline Gahongayire, Teta Diana na Nel Ngabo batanze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: History  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kwibuka 30: Ubutumwa Aline Gahongayire, Teta Diana na Nel Ngabo batanze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abahanzi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nel Ngabo uririmba indirimbo zigezweho na Teta Diana uzwi cyane muri gakondo, batanze ubutumwa bwihariye muri iki gihe u Rwanda rukiri mu Cyumweru cy’Icyunamo.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda barenga miriyoni babarizwaga mu madini n’amatorero atandukanye. Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo meza ahumuriza ni kimwe mu byomora ibikomere byo ku mutima abarokotse, ababuze ababo bafite. Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana.

Aline Gahongayire yagize ati: “Imyaka 30; ndashima Imana, ngashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu. U Rwanda, umutima wa buri Munyarwanda wese uzirikana kandi wuzuye ubupfura, si uko ibyaturizaga bitari Bihari, ariko imbaraga z’Ubumwe n’Icyizere byadushoboje kubaka u Rwanda rwari rwarabaye icuraburindi.

Kwibagirwa byo ntituabibagirwa, abo twibuka iteka tuzahora twibuka, badutegerejeho icyizere cyo kubaka no gusigasira ibyo twagezeho. Ikivi cyabo tuzacyusa. Rwanda, muri njye ntuzahungabana, urarinzwe.” Aya magambo yayaherekeje indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa “Never Again to Rwanda.”

Teta Diana we yagize ati: “Ubutumwa bwanjye ni ubuhoza imfubyi, abapfakazi n’undi wese wabuze uwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi minsi ntiyoroha habe na mba.

Ndasaba Abanyarwanda bose kuba abarinzi b’amateka, tuyavuge uko ari tuzirikana inzira ndende yo kubohora u Rwanda. Umukuru n’umuto, uri mu Gihugu cyangwa hanze yacyo, twese dufite inshingano yo gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho.

Sinasoza ntashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu by’ukuri ayo mahoro dufite n’ukwishyira ukizana mu Gihugu, byose ni yo tubikesha. ‘Ngira Nkugire’ ni yo ndamukanyo, dukomeze Twibuke Twiyubaka.”

Nel Ngabo na we yagize ati: “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’urubyiruko dukwiriye kurwanya abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko umubare mwinshi w’abazikoresha ari urubyiruko.
Twimike urukundo.
Twibuke Twiyubaka.”
Muri uyu mwaka wa 2024, ni ukwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.