× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Ndashima Imana ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu - Aline Gahongayire

Category: Artists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 30: Ndashima Imana ndetse n'ubuyobozi bwiza bw'igihugu - Aline Gahongayire

Umuramyi Aline Gahongayire yashimye Imana na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma y’Imyaka 30 mu Rwanda habaye Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka igihugu himakajwe politiki y’ubumwe n’ubwiyunge aho yarwanyije yivuye inyuma politiki y’amacakubiri.

Imiyoborere myiza yatumye kuri ubu u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere mu bukungu, mu burezi no mu bindi bisata. Kubera umutekano uri mu gihugu, kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu bisurwa cyane na ba mukerarugendo ndetse bikinjiza amadovize menshi biturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Aline Gahongayire umwe mu baramyi beza b’ibihe byose u Rwanda rufite, yashimiye Imana yakuye u Rwanda mu bihe by’umwijima n’icuraburindi igihugu cyarimo anashima leta y’u Rwanda ikomeje guharanira iterambere rirambye.

Aganira na Paradise, Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo "Ndanyuzwe", yagize ati: "Imyaka 30, ndashima Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu."

Yakomeje agira ati: "U Rwanda, Umutima wa buri munyarwanda wese uzirikana kandi wuzuye ubupfura, si uko ibyaturizaga bitari bihari ariko imbaraga z’ubumwe n’icyizere byadushoboje kubaka u Rwanda rwari rwabaye icuraburindi."

Yunzemo ati: "Kwibagirwa byo ntituzabibagirwa abo twibuka iteka tuzahora tubibuka badutegerejeho icyizere cyo gukomeza kubana no gusigasira ibyo twagezeho." Yasoje agira ati: "Ikivi cyabo tuzacyusa, Rwanda muri jye ntuzahungabana urarinzwe."

Aline Gahongayire ni umwe mu banyarwandakazi babashije kwiyubaka ndetse abyaza amahirwe yatanzwe na politiki y’Imiyoborere myiza, akaba yarabikoze yifashishije inganzo yo kuririmba indirimbo zo kuramya no kuramya Imana.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi b’abaherwe muri iki gisata ndetse akaba yaratsindiye ibihembo bitandukanye birimo Salax Award na Groove Awards. Amaze kuzenguruka mu bihugu byinshi abikesha inganzo.

Kuri ubu ni umushoramari ukomeye aho benshi bamufata nk’umusamariya mwiza nyuma yo gushinga Sunday Love Kids igizwe n’abana bamaze imyaka ibiri bafashwa na Foundation Aline Gahongayire aho bahura buri cyumweru bagakora amateraniro ndetse bagasangira na Aline Gahongayire.

Ni abana bavukiye mu miryango itishoboye dore ko usanga bamwe muri bo badafite ababyeyi hakaba n’abatawe n’imiryango. Uyu muramyi yabahuje mu rwego rwo kubaremera icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza no kubasubizamo intege.

Ni umwe mu bantu bazwiho kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga imbwirwaruhame zisubizamo icyizere abarambiwe ubuzima n’abadafite icyerekezo.
Ni umwe mu bantu bashimwa na benshi bitewe no kwisobanukirwa no gukoresha umuhamagaro neza.

Afite website ye yitwa www.gahongayire.com wasangaho amakuru ajyanye n’ubuzima bwe ndetse n’ibikorwa bye. Ushaka indirimbo ze uzisanga kuri YouTube, Spotify, Apple ndetse na Apple Music.

Aline Gahongayire yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.