× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibohora Ingeso Mbi ku Munsi wa 2: Isengesho ryo gusaba impinduka nyazo muri Kristo

Category: Pastors  »  1 month ago »  Pastor Christian Gisanura

Kwibohora Ingeso Mbi ku Munsi wa 2: Isengesho ryo gusaba impinduka nyazo muri Kristo

Kuri uyu wa 27 Kamena 2025, mu rugendo rwo kwibohora ingeso mbi, Pasiteri Christian Gisanura yakomeje gahunda y’isengesho ry’iminsi itatu rifite intego yo guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu kubasaba kwisuzuma no gusaba Imana kubabohora.

Uyu munsi wa kabiri wibanze ku gusaba Imana guhindura abantu “ibiremwa bishya” nk’uko bivugwa mu 2 Abakorinto 5:17.

Mu isengesho rye, Pasiteri Gisanura yibukije ko ingeso mbi zitaza ku bushake bw’umuntu ahubwo kenshi zishingira ku buzima yaciyemo, aho yakuriye n’abamubereye icyitegererezo.

Ati: "Ingeso mbi zizana guteranya abantu, zigashyira intera hagati y’umuntu n’Imana. Izo ngeso, nko kwivumbura, urwango, kwishyira hejuru, cyangwa gutinya abantu no kwikunda kurengeje urugero, zishobora gutuma umuntu ataba uwo Imana yamuhamagariye kuba we."

Isengesho rye ryagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi:

1. Guhindurwa icyaremwe gishya: Yifashishije amagambo y’intumwa Pawulo mu 2 Abakorinto 5:17, yasabye ko buri wese agira amahirwe yo guhindurwa, akava mu byaha no mu ngeso mbi, agasigara ari umuntu usukuye, nk’umwenda wameshejwe ugasa neza n’uwatewe ipasi.

2. Ubwiza n’umumaro w’umuntu: Yatanze urugero rw’ukuntu ahantu hatuye abantu hasa neza kurusha ahatari abantu, avuga ko buri muntu afite umumaro, haba mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu bwami bw’ijuru. Yasobanuye ko "Nta muturage n’umwe w’imburamumaro. Buri wese afite icyo afasha mu gusohoza umugambi w’Imana binyuriye mu kuba igikoresho cy’Imana.”

3. Guhesha Imana Icyubahiro: Yasabye abantu ko aho banyura hose imyambarire, imivugire, n’imyitwarire yabo bigomba guhesha Imana icyubahiro. Yagaragaje ko “Twambaye amaraso ya Kristo, aho turi hose.”

Yasoje asaba buri wese ufite icyifuzo cyo kuva mu ngeso mbi kujya imbere y’Imana mu isengesho, agasaba guhinduka no kwambikwa imbaraga zo gutsinda ibibi. Yatanze icyizere agira ati: “Saba Imana ikugire mushya, nk’uko yabisezeranije. Izabikora.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.