Tuyisenge Biggy Shalom [Biggy Shalom] yatangaje ko indirimbo "Testimony" yavumbutse muri we ubwo yuzuzaga abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube mu minsi 15 gusa.
Biggy Shalom yabitangaje nyuma y’iminota mike asohoye indirimbo "Testimony". Ni mu kiganiro yagiranye na Paradise. Mu ijwi rye bwite, yavuze ati: "Ubundi iyi ndirimbo nagize igitekerezo cyo kuyandika, ubwo Imana yankoreraga surprise (agashya) nkabona abasubscribers (abamukurikira) barenga ibihumbi ijana kuri Youtube mu gihe gito kitageze ku byumweru bibiri, numvise bindenze nibwo iyi ndirimbo yanjemo, nyandika nshingiye ku mateka yanjye aho Imana yankuye, mbese nko gutanga ubuhamya bwuzuye amashimwe."
Yavuze no ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ati: "Ubutumwa nashakaga gutanga muri iyi ndirimbo, ni ukwereka abantu ko ahantu hose urwego urwo ari rwo rwose Imana yashobora kurugukuraho, ikakuzamura, ikakugeza hejuru kandi ikabyikorera itabanje gukenera amaboko y’abakomeye bo mu isi."
Biggy Shalom yunzemo ati: "Ubundi butumwa natanze muri iyi ndirimbo ni ukwerekana ko umuntu wari akahebwe Imana yamuhindura, akaba umuntu muzima w’ingirakamaro, ndetse w’ingenzi cyane isi yose ikeneye, nihereyeho uko nari meze, none narahindutse ubu ndi umuramyi ndirimba indirimbo zihimbaza Imana kandi abantu bagahembuka."
Uyu muramyi kuri ubu ari kubarizwa muri Uganda. Avuga ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Uganda, yagize ati: "Umuziki wa Gospel hano bimeze neza ndetse hari icyizere ko abakozi b’Imana ndavuga abahanzi ba Gospel mu minsi iri imbere bazaba ari abantu babayeho neza kandi babikesha umurimo bakora kuko hano bagerageza gushyigikira cyane abahanzi babo mu buryo bwose yaba mu kubasengera ndetse no mu buryo bw’amikoro."
Biggy Shalom ni umuramyi wo mu Rwanda, akaba yaramamaye mu ndirimbo "Abba", "Kimbiliyo", "Ujya uturengera" na "Tabu zangu" yakoranye na Rose Muhando. Arakunzwe cyane mu muziki ndetse nyuma y’igitangaza yabonye cyo kuzuza aba Subscribers ibihumbi 100 mu minsi 15, kuri ubu bakomeje gutumbagira aho bamaze kurenga ibihumbi 200.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "TESTIMONY" YA BIGGY SHALOM
Biggy Shalom yasutse amashimwe yuzuye umutima we mu ndirimbo "Testimony"
Nibyiza gushimira imana kubyo yakoze kandi courage