Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Peace Hozy, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Sinanirwa ku wa 7 Werurwe 2025”, indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza abakijijwe.
Iyi ndirimbo ije isanga izindi ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi, harimo Hozana, Itabaza, Uganze, na Ruhuka, zatumye izina rye rirushaho kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza.
Mu butumwa yatangaje amaze gusohora iyi ndirimbo, Peace Hozy yagaragaje ko ari iy’Umukristo wese wategereje igisubizo cy’Imana igihe kirekire, ndetse bikamugora kuguma afite ukwizera.
Yagize ati:
“Indirimbo yanjye nshya Sinanirwa irasohotse!
Waba umaze igihe kinini utegereje, wibaza niba Imana ikikwibuka?
Ndashaka kuguhumuriza binyuze muri iyi ndirimbo, nkwibutsa ko igihe gikwiriye nikigera, uzaririmba indirimbo yo kunesha!”
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo Sinanirwa
Mu magambo aririmbamo, Peace Hozy agaragaza ko nubwo umuntu ashobora gutegereza igihe kirekire adasubizwa, akwiriye gukomeza kwizera ko Imana itajya itinda, ahubwo ko igira igihe cyayo cyo gukora ibitangaza.
Mu ndirimbo aririmba agira ati:
“Sinigera ndambirwa kugutegereza.
Sinsiganwa n’ibihe kuko ni wowe ubitegeka.
Nubwo ntega ibiganza kenshi ngafata ubusa, gusa nzi ko ningera aho nzabara inkuru nshya.
No kuba ngifite umwuka wo gukoresha ngutabaza ni ikimenyetso simusiga cy’ineza uzangirira.
Ntegereje umusaruro uzava mu kwizera gusa, kuko wakoze byinshi bikomeye nibuka ngakomera.
Oya sinanirwa kwihanganira gutinda kw’amasezerano.
Sinabyinubira, nzi ko uzantungura ukampa n’ibirenze ibyo nsaba.”
Aya magambo aragaragaza ubutumwa bwo kwihangana no gukomeza kwizera, aho yemeza ko Imana izatungura abayizeye ikabaha ibisubizo birenze ibyo bifuzaga.
Peace Hozy ni muntu ki?
Peace Hozy ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukora umuziki uhimbaza Imana, akaba umwe mu baririmbyi bafasha Israel Mbonyi. Ni umuhanga mu miririmbire, akaba yaranigishijwe umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ze zirimo amagambo akora ku mitima ya benshi, ahanini azwiho gukora indirimbo zihumuriza.
Mu ndirimbo ze zakoze ku mitima y’abantu, Ruhuka ni yo yakunzwe cyane, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 153 kuri YouTube. Afite kandi abamukurikira basaga ibihumbi 8 kuri urwo rubuga. Uretse indirimbo ze bwite, yakoze n’indirimbo Izakurinda afatanyije na Chris Gikundiro, na yo ikaba yarakunzwe cyane.
Peace Hozy ari mu bahanzi bakomeje gukundwa mu muziki wa Gospel, aho indirimbo ze zituma abantu benshi barushaho gukomeza kwizera no kwihangana mu gihe cy’ibigeragezo.
Indirimbo ye nshya Sinanirwa ni iy’undi muntu wese watekerezaga ko Imana yamwibagiwe, ariko akibutswa ko igihe cyose kizagera, akaririmba indirimbo yo kunesha.
Ubutumwa yakugeneye wowe usomye iyi nkuru ni ubu: “Nyamuneka, iyumvire neza kandi ntiwibagirwe kuyisangiza abandi. Reka iyi ndirimbo ibe umugisha kuri wowe no ku bakuzengurutse.”
Peace Hozy ari mu bahanzi bari gukora cyane
Indirimbo Sinanirwa ikugere ku mutima!