× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibiterane twagiye dukora byagize umusaruro ukomeye - Bishop Dr Fidele Masengo avuga kuri Africa Ignite Connection 2023

Category: Crusades  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibiterane twagiye dukora byagize umusaruro ukomeye - Bishop Dr Fidele Masengo avuga kuri Africa Ignite Connection 2023

Harabura iminsi mike ngo igiterane kiba gitegerejwe n’abantu benshi cyiswe Africa Ignite Connection 2023 kibe. Ni igiterane gifatwa nka bimwe mu bikomeye cyane mu Rwanda.
Biteganyijwe ko kizatangira kuwa mbere tariki 28/08/2023 gisozwe tariki ya 03/09/2023.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 25/08/2023 cyananyuze live kuri shene ya Youtube yitwa Citylight Foursquare Tv, Dr Bishop Fidele Masengo yasobanuye byinshi kuri iki giterane ngarukamwaka cyabanjirijwe n’amasengesho y’iminsi 40.

Yavuze ko buri mwaka, iri torero rigira amasengesho y’Iminsi 40 agasozwa n’igiterane. Yagize ati "Dutangira uyu mwaka twahawe ijambo rivuga ngo "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga" (Abafilipi 4:13).

Yakomeje avuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yitwa "Kunesha". Ati "Ni muri urwo rwego mu masengesho y’iminsi 40 ndetse no muri uyu mwaka twagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti "Imbaraga zo kunesha ibiduhinyuza".

Yavuze ko iyi conference igamije gukongezanya no gucana. ati "Itorero ryacu ryitwa City Light; Ntawacana itabaza ngo arishyire munsi y’intonga". Ku byerekeranye no kuba umucyo, yagize ati "Itorero ryacu turashaka kuba abajyana mu mucyo cyangwa abakongeza".

Igiterane cy’uyu mwaka kizitabirwa n’abakozi b’Imana benshi bazafatanya na Dr Bishop Fidele Masengo uyobora iri torero ndetse na Pastor Solange Masengo umufasha we. Hazaba hari Bishop Dr Aloys Rutwi uyobora House of Transformation, ni itorero ribarizwa muri Kenya, gusa iri torero rikaba rifite amashami hirya no hino ku isi.

Uyu mukozi w’Imana akaba azazana n’itsinda ry’abantu 40 barimo n’abaramyi bazaturuka mu gihugu cya Kenya. Pastor Daniel Mgogo ni undi mukozi w’Imana uzaturuka mu gihugu cya Tanzania. Bishop John Kamanzi umwe mu ba Bishop babarizwa mu itorero rya Foursquare ishami rya Uganda, azaba ari muri iki giterane cy’umugisha.

Appostle Constant Damba umwe mu bavugabutumwa beza, azaturuka i Kinshasa aje kubwiriza ubutumwa bwiza mu Rwanda. Pastor Christine Gatabazi wo mu Rwanda nawe azitabira iki giterane. Abaramyi James&Daniella, couple ya Pastor Ben&Chance ndetse na Josh Ishimwe, bazafatanya n’abazitabira iki giterane gutambira Imana.

Uretse kubwiriza ubutumwa bwiza, iri torero rizwiho ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije kuzamura imibereho myiza nk’Uko umushumba waryo yabitangaje. Ati "inzozi zacu ni ukuzamura imibereho myiza y’abaturage".

Yavuze ko hari bamwe mu banyeshuri bishyurirwa amafaranga y’ishuri, abishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza, ndetse bakaba banafite imishinga mitoya igamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Ku byerekeye umusaruro w’ibiterane byakozwe mbere y’iki cya 2023, yagize ati "Ibiterane twagiye dukora byagize umusaruro ukomeye". Yunzemo ati "Iyo dukora ivugabutumwa abantu barakizwa bamara gukizwa urusengero rukagenda rwaguka".

Iki giterane kandi kikaba kizitabirwa n’itsinda rizaturuka muri Amerika. Ni itsinda rizwiho kumenya gutegura abana.

Tubibutse ko kuva kuwa Kane kugeza kuwa Gatandatu hazaba hari inyigisho zigenewe abana ndetse n’abangavu muri Theme igira iti "Imbaraga ziduha gukura nk’uko Kristo yakuze’’.

Kuwa Kabiri hateganyijwe inyigisho z’abavugabutumwa bo mu nsengero ndetse n’abo ku mbuga nkoranyabaga mu nsanganyamatsiko igira iti "Ni gute tugera ku bantu batagerwaho".

Amahugurwa azatangwa na Sam Rurangwa mu gihe kuwa Kane hateganyijwe inyigisho z’urushako na Theme ivuga ngo "Ni gute umuntu ahitamo uwo bazabana". Ni ukuva saa tatu kugeza Saa saba.

Rose Muhando agarutse i Kigali

Ben na Chance nabo bazaririmba

Josh Ishimwe yatumiwe muri iki giterane

James na Daniella bazaririmba muri iki giterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.