Benshi mu Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda bategereje umuramyi Serge Iyamuremye mu gitaramo gikomeye cyiswe One Spirit Live Concert, kizaba kuwa 29 Ukuboza 2024.
Uyu muramyi azafatanya n’abandi baramyi bakomeye barimo Frank Vocally, Aime Frank, ndetse na Impaneza. Itsinda rya H.O.L.I ryiyongeraho naryo rikaba rizafatanya n’uyu muramyi kunyanyagiza imbuto z’ubutumwa.
Iki gitaramo kizafatirwamo amashusho (Live recording) kizabera muri Arizona, Phoenix, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igitaramo kirebwa n’abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, kikaba cyitezweho kuba umunsi w’akataraboneka.
Serge Iyamuremye: Umuramyi Wubashywe
Ababanye na Serge Iyamuremye bamuziho ubugwaneza n’imico myiza. Iyo muganira, akunda kugutega amatwi neza, akaba umujyanama mwiza mu ngingo zitandukanye. Iyo hari ikintu cyakosoka, abivuga mu ijwi rituje, ryuzuye ubupfura, akagaragaza impuhwe n’urukundo.
Benshi bamubona nk’umuntu w’icyubahiro, cyane cyane kubera umuco yagaragaje mu buryo afata abandi. Ni umuntu wita ku bintu bitandukanye kandi akora cyane kugira ngo agere ku ntego ze.
Abenshi baravuga ko iyo atari umuhanzi, ashobora kuba yari kuba umunyeshuri w’imikino, kuko afite igihagararo cy’abakinnyi (taille athletique), dore ko yahoze ari umukinnyi w’imikino itandukanye.
Amateka n’Intambwe za Serge Iyamuremye
Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu rugendo rwabo rwa muzika, kandi akomeje kwitwara neza muri uru rugendo. Yatangiye urugendo rwa muzika amaze kwinjira mu mwuga wo kuramya, aharanira kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2021, Serge yateguye igikorwa cy’ingenzi, aranamurika Album ye ya mbere mu rusengero rwa Omega Church. Iyi album yabaye intangiriro y’urugendo rushya rwa muzika, aho yakiriwe neza n’abakunzi be ndetse n’itangazamakuru. Uru rukundo rwagaragajwe n’abantu bose byamuhaye ishaka n’umuhate wo gukomeza urugendo rwe.
Imbaraga z’Umuramyi Serge Iyamuremye
Ubu Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bakomeje gukora cyane, ndetse ni umwe mu bafite inyota yo gukomeza kurenga ku ntera zimwe na zimwe mu rugendo rwabo rwa muzika. Nk’uko bigaragara, urugendo rwe rufite intego yo kubaka abantu no kugeza ubu
Kuva mu mwaka wa 2013, uyu musore wari mwiza mu muziki yamenyekanye cyane mu itangazamakuru, ndetse muri uwo mwaka yakoranye na Aline Gahongayire indirimbo "Ndagushima", indirimbo yabaye iy’ingenzi mu muziki w’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2014, Serge Iyamuremye yagarutse ku is scena atanga album ye ya kabiri yise "Uwiteka Arampagije", ayimurika mu birori bikomeye byabereye muri Sport View Hotel ku itariki ya 27 Nyakanga 2014.
Iyi album igizwe n’indirimbo umunani, yayimurikije mu gitaramo cy’uburyohe, aho yari kumwe n’abahanzi barimo Uwimana Aime, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, n’abandi benshi. Hari kandi abahanzi bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Dominic Nic, Ben Kayiranga, Bobo Bonfils, Eddy Mico, n’abandi, baje mu bitaramo byari byaranzwe n’umuziki uhamye.
Yesu Kristo yavuze ati: "Nta muntu ukoresha itabaza ngo aritwikirize intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose" (Matayo 5:15). Ibi byerekana umuhate n’ishyaka Serge Iyamuremye yashyize mu muziki we.
Serge Iyamuremye yagiye atungurwa no kugera ku ntsinzi mu irushanwa rya Xtreem Awards 2016, aho yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana mu irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu byinshi byo muri Afurika. Ibi bihembo byatanzwe mu birori byabaye ku mugoroba wo kuwa 11 Ukuboza 2016, muri Calvary Covenant Church i Komarocki, mu mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Muri uwo mwaka kandi, Serge Iyamuremye yagiye kwiga Computer & Music muri University of South Africa (UNISA), aho yafatanyaga amasomo n’umuziki. Muri icyo gihe, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye "Nzaririmba Hoziana", ikaba yarakunzwe cyane.
Uyu muramyi, ukunzwe n’abatari bakeya, harimo n’ibyamamare nka Miss Iradukunda Elsa (Nyampinga w’u Rwanda 2017), nk’uko yabitangarije Inyarwanda TV, yagiye akora ibikorwa bitandukanye byari byaravugishije benshi.
Mu mwaka wa 2017, Serge Iyamuremye yatumiye abahanzi bakomeye nka Israel Mbonyi na Adrien Misigaro mu gitaramo cyo kumurika album ye "Rwandan Praise", cyabaye ku itariki ya 30 Nyakanga 2017 i Maputo muri Mozambique, cyari ikirori gikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2018, indirimbo "Biramvura" yaje guhembwa nka Worship Song of the Year (Indirimbo Nziza yo Kuramya) mu irushanwa rya Groove Awards. Ku itariki ya 26 Kanama 2018, Serge yamuritse album ye "Biramvura" mu gitaramo cy’ubuki cyabereye muri Serena Hotel.
Icyo gitaramo cyabereye mu muhango w’One Spirit Worship Concert, cyabaye isabukuru itazibagirana ku mpano za Serge, ndetse cyahurije hamwe abahanzi benshi bafite impano zikomeye mu muziki wa gospel, barimo Arsene Tuyi, Irimbere Christian, Patient Bizimana, Tembalami (umunya-Zimbabwe), n’Apôtre Apollinaire Habonimana ukomoka i Burundi.
Serge Iyamuremye: Urugendo rw’icyubahiro mu Muziki wa Gospel
Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Serge Iyamuremye yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise "Ishimwe", imwe mu ndirimbo z’ibihe byose yazamuye izina rye mu muziki wa Gospel. Iyo ndirimbo yanditswe nyuma yo gusanga mu byiza no mu bibi, ahari Yesu huzura amashimwe gusa. Iyi ndirimbo yatangiye gukundwa n’abatari bacye kubera ubutumwa bwiza bwuzuyemo.
Iwacu Muzika Festival 2019 yahamije ko Serge ari umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda. Yari yatumiwe ku nshuro ya gatatu y’iri serukiramuco ryaberaga mu gihugu, aho yari yateganyirijwe gukorera igitaramo gikomeye.
Mu mwaka wa 2020, Serge yakoze ibindi bigwi ubwo yakoraga igikorwa cyo gusubiramo indirimbo "Yesu Agarutse" hamwe na James na Daniella.
Iyo ndirimbo yatumye abantu benshi bakizwa, ndetse ikora ku mitima ya benshi bararira, kandi kugeza ubu ikaba ari imwe mu ndirimbo z’ibikomeye mu muziki wa Serge. "Yesu Agarutse" ni indirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga milioni eshatu kuri YouTube, ikaba ari cash cow (indirimbo yinjiza cyane) mu bikorwa by’umuhanzi.
Serge akomeje gukora neza kandi mu 2021, yageze ku rwego rwo hejuru mu muziki wa Gospel, aho yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya GT Music Awards 2021.
Yashyizwe mu cyiciro cyitwa ‘African Artiste of the Year’, ari na ko yahatanaga n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika nka: Timi Dakolo (Nigeria), Onos (Nigeria), Ohemaa Mercy (Ghana), MOG Music (Ghana), Jimmy D Psalmist (Nigeria), Diana Hamilton (Ghana) na Abby Chams (Tanzania). Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe.
Ubuzima bwite bwa Serge nabwo bwerekana urukundo n’ubwitange. Tariki ya 1 Mutarama 2023, Serge yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe bwite, ubwo yasezeranye kuzabana akaramata n’umugore we, Uburiza Sandrine, mu birori byabereye muri Leta ya Texas muri Amerika. Ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, bubera mu kigo cyitwa MCM Elegante Hotel i Dallas, aho inshuti n’abavandimwe bari barikumwe.
N’ubwo ari umuhanzi uzwi mu muziki wa Gospel, Serge yagiye agaragaza ubwitange mu guharanira iterambere rya Gospel mu Rwanda no hanze yaho.
Tariki ya 05/11/2024, ubwo yari i Kigali mu buryo bw’ibanga rikomeye, mu bikorwa bya muzika ndetse no gusura inshuti n’abavandimwe, Serge Iyamuremye yaje gutungurwa n’umunyamakuru wa Paradise amushyikiriza umudari w’ishimwe.
Umudari wari ugamije kumushimira umusanzu udasanzwe yagize mu kuzamura ibendera rya Gospel mu myaka 17 amaze mu muziki wa Gospel. Iki gikorwa cyashimishije cyane uyu muramyi, utegerejwe cyane mu gitaramo cyavuzwe hejuru.
Serge Iyamuremye, yavutse ku itariki ya 01/09/1990, avukira mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro mu muryango ukijijwe. Yabatijwe mu mazi menshi mu itorero rya ADEPR Nyarugenge mu 2006. Muri icyo gihe, yatangiye gufatanya n’umuryango we mu ivugabutumwa, cyane cyane mu buryo bwo kuririmba, aho bashinze itsinda ryitwa "Family Group".
Mu rwego rw’umurimo w’Imana, Serge yakomeje gukora cyane, aho yaje kwiga muri APE Rugunga, ndetse atangira gukorera umurimo w’Imana muri groupe yitwa Praise and Worship.
Muri iyo groupe, yabaye Worship Leader (umuyobozi w’urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana), aho yagize uruhare runini mu kuyobora ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba.
Ikindi ni uko, mu gihe yari muri APACE, yakomeje umurimo we nka Worship Leader, akomeza gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo no mu masengesho.
Mu gihe cy’ibiruhuko, Serge yitabiriye amasomo yo gucuranga Musique Classique Piano mu kigo cy’umunyamerikakazi witwa Marylene, giherereye mu Kiyovu, aho yabashije kongera ubumenyi bwe mu gucuranga no kumenya ibijyanye n’umuziki ku rwego rwo hejuru.
Serge Iyamuremye aherutse guhabwa umudari n’umunyamakuru wa Paradise
Benshi banyotewe no gutaramana na Serge Iyamuremye kuri iki Cyumweru
Serge Iyamuremye agiye gukora igitaramo yise One Spirit Live Concert